Kwamamaza

Imikino

Umuyobozi mu ikipe ya Bugesera FC yitabye Imana

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
Umuyobozi mu ikipe ya Bugesera FC yitabye Imana

Niyibizi Evariste wari umuyobozi w’imikino (Directeur technique) mu ikipe ya Bugesera FC yitabye Imana azize indwara ya Asthma yari asanzwe arwara.

Perezida w’ikipe ya Bugesera akaba na murumuna wa Niyibizi, Gahigi Jean Claude aganira n’Igihe.com yatangaje ko Gahigi yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ubwo yari mu myitozo bitegura ikipe ya Etincelles.

Gahigi yagize ati :” Nibyo yitabye Imana mu buryo butunguranye. Yari asanzwe agira ikibazo cya asthma ariko noneho yamufashe umwuka urahera cyane."

Niyibizi yabaye umuyobozi ushinzwe ikinyabupfura mu ikipe ya Bugesera FC imyaka itatu, ndetse aba na ’Diecteur Technique’ indi myaka itatu. Yitabye Imana saa yine z’ijoro.

Niyibizi asize abana batandatu n’umugore, uretse kuba yarabaye igihe kinini mu ikipe ya Bugesera FC, yakiniye ikipe ya APR FC ubwo yari akiri umusirikare.

Biteganyijwe ko umuhango wo gushyingura no gusezera kuri nyakwigendera uzaba ku cyumweru tariki ya 12 Kamena 2016.

Niyibizi yitabye Imana akurikira uwari umutoza wungirije mu ikipe ya Musanze FC, Kalisa Jean Paul (Mourinho), witabye Imana mu kwezi gushize azize indwara y’impyiko.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza