Floyd Mayweather agiye kuza muri Afurika guterana ingumi na Perezida w’Inteko ya Nigeria

Icyamamare mu mukino w’iteramakofe (Boxing) Floyd Maywether, guhera tariki 12 kugera tariki 14 Kamena azaba ari mu gihugu cya Nigeria, aho biteganyijwe ko azatera ibipfunsi na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu Yakubu Dogara, amafaranga avuyemo agafasha abababaye.

Aganira n’abanyamakuru Donatus Okonkwo, Umuyobozi wa sosiyete Tettrazzini Group of Companies ari nayo yateguye urwo ruzinduko rwa Mayweather, yavuze ko azaba ari ubwa mbere uwo muteramakofe ageze muri icyo gihugu, agasaba abanya-Nigeria kuzaza kumureba ku bwinshi.

Mayweather na we yemeje ayo makuru, ndetse avuga ko hari n’utundi duce twa Nigeria azasura nka Lagos, Abuja, Akwa Ibom na Anambra nkuko ikinyamakuru PremiumTimes cyabitangaje.

Okonkwo yavuze ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wigeze gukinaho iteramakofe yemeye kuzitabira, ngo kuko bamubwiye ko ari igikorwa cy’urukundo aho amafaranga azavamo azafasha abababaye.

Mayweather azaterana amakofe na Yakubu tariki ya 14 Kamena muri Transcorp Hotel..

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo