Fiston yasohoye ubutumwa bugenewe Thiery na Ange bagenzi be muri Rayon Sports

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Munezero Fiston yasohoye ubutumwa yageneye abo bakina ku mwanya umwe muri Rayon Sports ababwira ko nyuma y’amakosa yakoze ubu noneho aje ari undi.

Fiston yaramaze iminsi ari mu bihano yahawe n’ikipe nyuma y’amakosa yakoze ku mukino wa gishuti bakinnye na Mukura VS.

Fiston yabanjwe ku ntebe y’abasimbura ariko yanga kuyicaraho ahita ajya mu bafana kuba ariho yicara. Kuva icyo gihe yahise ahabwa ibihano ndetse kuri iki cyumweru nibwo yanditse ibaruwa isaba imbabazi abakinnyi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.


Ibaruwa Fiston yanditse asaba imbabazi

Nyuma y’ibaruwa Fiston yasabye abakina ku mwanya umwe nawe ko bagomba kwitonda kuko kumutwara umwanya bitoroshye.

Abicishije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati:” igihe cy’akaruhuko kirarangiye! Nifuje guteguza abakinyi dusangiye umwanya mbabwira ko nyuma y’amakosa nigihano, ngarutse ndundi muntu ! Ubwo nteguje abo dusangiye umwanya mukibuga mbabwira nti birabasaba gukora cyane kugirango bantware umwanya ! Imikino y’icyana cg se ibiruhuko byarangiye ! Ngiye kugaruka kukazi n’ubukana bukomeye ubwo ikibwirwa nicumva !”


Ubutumwa Fiston yatanze abunyujije kuri facbook

Manzi Thierry na Mutsinzi Ange nibo bakina ku mwanya umwe na Munezero muri ba myugariro bo hagati( mu mutima wa bamyugariro nk’uko bivugwa). Kuva Mutsinzi Ange Jimmy yaza muri Rayon Sports avuye muri AS Muhanga yabaye nk’uwicaza Fiston na Thierry bari basanzwe babanzamo ariko habanzamo umwe agakinana na Jimmy.

Ku mukino wa APR FC Jimmy yabanjwe mu kibuga bitunguranye akinana na Fiston, Thierry aricara nyuma ariko Fiston niwe wakomeje kugenda yicazwa byanatumye yimvumbura ku mukino wa Mukura akigira mu bafana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo