Kwamamaza

Imikino

Ferwafa yagiranye amasezerano mashya y’ubufasha na Federasiyo ya Morocco

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ferwafa yagiranye amasezerano mashya y’ubufasha na Federasiyo ya Morocco

Federasiyo y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda (FERWAFA) yasinyanye na Federasiyo y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Morocco (FRMF) amasezerano y’ubufatanye mu kubaka ibikorwa remezo bijyanye n’umupira w’amaguru hano mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nzamwita Vincent yemeje ko habayeho isinywa ry’ayo masezerano aho yari amaze iminsi igera kuri 7 mu gihugu cya Morocco ku butumire yari yahawe na Komite nyobozi ya CAF nk’uko tubikesha urubuga rwa FERWAFA.

Uru rugendo Perezida wa FERWAFA yagiriye muri Morocco rukaba rwari rugamije ibintu bibiri aribyo: Kuganira kuri Hotel ya FERWAFA iri kubakwa ku nkunga ya Federasiyo y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) no kuganira ku nkunga y’iyubakwa ry’ibibuga by’ubwatsi bw’ubukorano mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Perezida wa FERWAFA akaba yaragize ati, "turishimye cyane nyuma yo gusinyana andi masezerano y’iterambere rya ruhago hano mu Rwanda na Federasiyo y’umupira w’amaguru ya Morocco (FRMF) aho igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umupira wacu"

Ubu bufatanye bushya kandi bukaba bwariswe "FERWAFA Hotel and Stadia constructions" mu rwego rwo gukomeza kuzamura iterambere ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda.

Perezida wa FERWAFA kandi akaba yarakomeje agira ati, "ku masezerano y’ubufatanye mashya twagiranye na Federasiyo y’umupira w’amaguru ya Morocco (FRMF) ni uko yatwemereye kuzaduha amafaranga azadufasha kurangiza ikiciro cya mbere cya hotel ya FERWAFA bidasabye ko twaka inguzanyo mu ma banki ya hano mu Rwanda nk’uko byari biteganyijwe mbere".

Federasiyo y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ikaba yaratanze 65% by’amafaranga yose azagenda ku iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA angana na miliyali eshatu na miliyoni mirongo inani n’eshanu (3.85 billions), mu gihe ikindi gice gisigaye FERWAFA igomba ku gishakisha mu baterankunga b’ama banki basanzwe bakorana.

Kandi na none Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Morocco (FRMF) ikaba yaremeye kuzubaka ibibuga by’umupira w’amaguru by’ibyatsi by’ibikorano mu turere dutandukanye tw’igihugu yewe ikazajya inafasha FERWAFA mu ivugururwa ry’amasitade dusanganywe hano mu Rwanda.

Inzobere za Federasiyo y’umupira w’amaguru ya Morocco zishinzwe ibikorwa remezo n’iterambere zikaba zitegerejwe i Kigali ku itariki ya 27 Mata 2017 aho zizaba zizanywe no gusura uturere tugera kuri 3 ahazubakwa ibyo bibuga.

Perezida wa FERWAFA akaba yongeyeho ko, "Federasiyo y’umupira w’amaguru ya Morocco yemeye kubaha inguzanyo yo kubaka ibyo bibuga 3 aho FERWAFA igomba kuzayishyura mu gihe kingana n’imyaka 5".

Amasezerano ya mbere izi federasiyo zombi zikaba zarayagiranye mu mwaka wa 2015 nyuma y’umwaka umwe Nzamwita aramukijwe imirimo yo kuyobora FERWAFA, ayo masezerano akaba yari akubiyemo ibi bikurikira: guhanahana ubumenyi mu bya tekiniki, kwakira amakipe y’ibihugu n’amakipe asanzwe (clubs) hagati y’ibihugu byombi mu gihe ari kwitegura (training camps), gusangizanya ubumenyi mu bya ruhago, no kuvura abakinnyi b’ikipe y’igihugu amavubi.

Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent akaba yizera ko ku bw’ubu bufatanye na
(FRMF) umupira w’amaguru wa hano mu Rwanda uzatera imbere ku buryo bushimishije.

David K. Mugaragu

IBITEKEREZO

  • aimable sandro Yanditse:

    Turashimira perezida Nzamwita uburyo akomeje kudushakira abafatanyabikorwa komerazaho tukurinyuma uri ndashyikirwa pe kurangiza hotel iguce cya 1 udafite ideni rya Bank ngukuriye ingofero.

  • aimable sandro Yanditse:

    Turashimira perezida Nzamwita uburyo akomeje kudushakira abafatanyabikorwa komerazaho tukurinyuma uri ndashyikirwa pe kurangiza hotel iguce cya 1 udafite ideni rya Bank ngukuriye ingofero.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza