Fc Barcelona yiyongereye amahirwe yo kuba yatwara igikombe ihigika Real Madrid

1

Umukino wo kwishyura wa El Classico wabereye ku kibuga cya Real Madrid Santiago Bernabeu waraye urangiye Fc Barcelona icyuye amanota 3 ku ntsinzi y’ibitego 3 kuri 2 bya Real Madrid.

Ikipe ya Fc Barcelona yongeye kwigarurira icyizere cyo kuba yazegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka aha ni nyuma y’uko ibashije kwikura imbere ya Real Madrid.

Uyu ni umukino wagiye kuba ikipe ya Real Madrid iyoboye urutonde aho yarushaga ikipe ya Fc Barcelona amanota 3, uyu mukino iyo Fc Barcelona iwutakaza yari kuba yongereye amahirwe menshi yo gutwara igikombe kuri Real Madrid inafite umukino w’ikirarane igomba kuzakinamo na Celta Vigo.

Umukino watangiranye ingufu nyinshi ku mpande zombi aho ikipe ya Real Madrid ariyo yatangiye yataka cyane ariko nyuma y’iminota 10’ umutoza Luis Enrique wa Fc Barcelona yasabye abakinnyi be gutuza bagashyira umupira hasi bakareka igihunga.

Kuva ku munota nk’uwa 12’ nibwo Fc Barcelona yasubiye ku mukino wayo uzwi wo guhanahana, kuva ubwo ikipe ya Real Madrid itangira kubura umupira isubira inyuma aho nayo yanyuzagamo ikataka.

Ku munota wa 28’ nibwo Casemiro yafunguye amazamu abonera igitego cya mbere Real Madrid, ni ku mupira umukinnyi Sergio Ramos yari amaze gukubita igiti cy’izamu maze uragenda usanga Casemiro aho ahagaze wenyine ahita asunikira mu izamu.

Gusa Fc Barcelona ntiyacitse intege aho yakomeje kwataka n’ingufu nyinshi aho ku munota wa 33’ Lionel Messi yatsinze igitego cya mbere cyaje kwishyura icyo bari batsinzwe ku mupira mwiza yahawe na Ivan Raktic acenga abinyuma ba Real Madrid asigarana na nyezamu ahita agisunikiramo.

Ku munota wa 39’ Gareth Bale warimo ugerageza gutera imipira ya kure mu izamu rya Ter Stegen yagize ikibazo cy’imvune ahita asimburwa n’umukinnyi ukiri muto Asensio waje no kwitwara neza mu mukino wose muri rusange.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya igitego 1-1gusa ikipe ya Fc Barcelona ariyo yarimo hataka cyane izamu rya Real Madrid.

Ku munota wa 73’ ku kazi kanini Raktic ubwe yari amaze gukora acenga abakinnyi 2 yaje kurekura umushinga w’ishoti igitego cya kabiri cya Fc Barcelona kiba kirinjiye.

Ku munota wa 77’ kapiteni w’ikipe ya Real Madrid, Sergio Ramos yeretswe ikarita y’umutuku ku ikosa yarakoreye Lionel Messi wari wazonze abinyuma ba Madrid bityo ahita akurwa mu kibuga basigara ari abakinnyi 10.

Ku munota wa 85’ umukinnyi James Rodriguez yaje kubonera igitego cya kabiri nyuma y’iminota 3’ asimbuye Benzema ku mupira mwiza yarahawe na Marcelo.

Ku munota wa nyuma w’iminota ibiri yari yongeweho (90+2’) nibwo Messi yarijije imbaga y’abafana ba Real Madrid bari bamaze Kwizera kunganya uyu mukino.

Lionel Messi kandi nyuma yo gutsinda ibitego bibiri muri bitatu batsinze, yujuje ibitego bigera kuri 500 amaze gutsindira ikipe ye ya Fc Barcelona.

Kuri ubu Fc Barcelona ikaba ihise iyobora urutonde aho inganya amanota 75 na Real Madrid ariko muri iyi shampiyona ya la liga bakaba bareba imikino yahuje amakipe iyo anganya amanota, bivuze ko Fc Barcelona ariyo iri imbere kuko yananganyije umukino ubanza.

Dore abakinnyi bari babanjemo ku mpande zombi:

Real Madrid: 1 K. Navas,4 Sergio Ramos,12 Marcelo,6 Nacho,2 Daniel Carvajal,19 L. Modrić,8 T. Kroos,14 Casemiro ,7Cristiano Ronaldo,9K.Benzema,11G. Bale.

Asensio yasimbuye Bale ku munota wa 39’,
Kovacic asimbura Casemiro ku munota wa 70 naho J.Rodriguez asimbura Benzema ku munota wa 82’

Fc Barcelona: 1 M. ter Stegen,3 Piqué,18 Jordi Alba,23 S. Umtiti,8 Iniesta,4 I. Rakitić,5 Busquets,20 Sergi Roberto,10 L. Messi,9 L. Suárez,17 Paco Alcácer.

A. Gomez asimbura Paco Alcacer ku munota wa 70’.


David K. Mugaragu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo