Amavubi yazamutse ku rutonde rwa FIFA nubwo atigeze akina

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi yazamutse imyaka 6 ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA

U Rwanda rwavuye ku mwanya wa 107 rugera ku mwanya wa 101 . Uru rutonde rwasohotse ni urugaragaza uko amakipe yitwaye mu kwezi gushize guhera tariki ya 20 z’ukwezi kwa 10 kugeza tariki ya 24 uku kwezi k’Ugushyingo.

FIFA yazamuye Amavubi imyanya 6 n’ubwo nta mukino ikipe y’igihugu nkuru yigeze ikina muri uku kwezi.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 niyo yakinnye imikino ibiri ya gishuti umwe yatsinzwe na Maroc y’abatarengeje imyaka 20 ibitego bibiri ku busa, undi itsinda na Maroc y’abatarengeje imyaka 18 ibitego biri kuri kimwe. Iyi mikino yose yabereye muri Maroc.

Uru rutonde ku Isi ruyobowe na Argentine iherutse gutsindwa na Brasil ibitego bitatu ku busa.

Ibihugu icumi bya mbere ku Isi ni Argentina, Brazil, u Budage, Chile, U Bubiligi Colombie, U Bufaransa, Portugal, Urguay na Espagne.

Naho muri Africa amakipe aza imbere ni Senegal , Cote d’Ivoire. Tunisie, Misiri, Algerie, DR Congo, Burkina Faso, Nigerie, Ghana na Maroco

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo