FERWAFA yatangaje impamvu umukino w’u Rwanda na Tanzania washyizwe i Nyamirambo

Ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwemeza ko umukino u Rwanda ruzakiramo Tanzania mu gushaka tike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) uzabera kuri stade ya Kigali bitewe n’uko Stade Amahoro irimo gusanwa.

Mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2017 hagati y’itariki 14 na 16, ikipe y’igihugu Amavubi izatangira urugendo rwo gushaka itike igana muri CHAN, aho izerekeza muri Tanzania gukina umukino ubanza, ni mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe tariki ya 22 Nyakanga.

Nk’uko byari bimenyerewe ko imikino y’ikipe y’igihugu hafi ya yose ikinirwa kuri Stade Amahoro, uyu wo wajyanwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nk’uko ishyirihamwe ry’umupira wa maguru mu Rwanda ryabitangaje ribicishije ku rubuga rwaryo, ryavuze ko ryafashe umwanzuro wo gutwara uyu mukino i Nyamirambo bitewe n’uko Stade Amahoro irimo gusanwa kandi ngo nkuko bigaragara umukino uzaba imirimo yo kuyisana itararangira.

CHAN iheruka yabereye mu Rwanda, Amavubi yaje gusezererwa ageze muri 1/4 atsinzwe na DR Congo ibitego 2-1.

Canisius KAGABO / MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo