FERWAFA:Inama y’inteko rusange yongereye ibihembo by’amakipe inahana bamwe mu bahanganye na De Gaulle mu matora

Inama y’intego rusange y’umupira w’amaguru mu Rwanda yongereye ibihembo by’ikipe izajya ihiga izindi biva kuri miliyoni 10 bigera kuri 25, amakipe kandi azajya ahembwa bitewe n’imyanya yabonye.

Inama y’inteko rusange ya FERWAFA yaberaga i Musanze yarangiye kuri iki cyumweru yarangiye yemeje ibi bihembo.

FERWAFA yemeje ko noneho ikipe izajya itwara igikombe izajya ihabwa miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda zikava kuri miliyoni 10 zahawe ikipe ya APR FC yagukanye igikombe muri shampiyona iheruka . Si ikipe ya mbere gusa kandi izajya ihabwa ingororano yo kwitwara neza kuko n’iya kabiri izajya ihabwa miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ferwafa muri iyi nama kandi yemeje ko buri kipe izajya irangiza shampiyona mu myaka 8 ya mbere izajya ishimirwa bitewe n’umwanya yarangijeho ibintu bishobora guca ruswa muri shampiyona kuko uko ikipe izajya ijya imbere ariko izajya irushaho kongera amafaranga izajya ihabwa.

Ibi bihembo biteye ku buryo bukurikira: Ikipe zizajya ziza muri 4 za mbere buri imwe izajya ihabwa miliyoni 2 ndetse n’izaje mu myanya umunani ya mbere nazo buri yose ihabwe miliyoni 2 buri imwe. Gusa buri kipe yose uko ari 16 zikina shampiyona izajya ihabwa miliyoni 10.

Mu gikombe cy’Amahoro ikipe ya mbere izajya ihabwa miliyoni 10, iya kabiri ihabwe miliyoni 3 iya gatatu ihabwe miliyoni 2 naho iya kane ihabwe miliyoni 1.

Shampiyona y’u Rwanda bemeje ko izatangira tariki ya 14 z’ukwezi gutaha kwa cumi.

Uretse ibi bihembo kandi imwe mu y’indi myanzuro yafatiwe mu nama y’inteko rusange ni uko abagabo babiri bahanganye na perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle mu matora yo kuyobora FERWAFA bahagaritswe ku buyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda abo ni Munyandamutsa Augustin wahagaritswe imyaka ibiri ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Munyandamutsa uyobora ikipe ya SEC aherutse kwandika ibaruwa isaba De Gaulle kwegura ku buyobozi bwa FERWAFA kuko yamushinjaga kudakora neza ndetse anavuga ko azamurega muri FIFA, Munyandamutsa akaba yahamijwe imyitwarire mibi ari nayo yatumye ahanwa mu matora yashyize De Gaulle ku buyobozi bwa FERWAFA Munyandamutsa ni umwe mubo bari bahanganye.

Undi wahagaritswe ni Gisanura Raoul Nganzi wayoboraga ikipe ya Gasabo we yahagaritswe imyaka 5 .

Gisanura ikipe yayoboraga yatewe mpaga inshuro zigeze kuri eshatu mu cyiciro cya 2 ari nayo mbarutso yo kumuhana ndetse n’iyi kipe ye ya Gasabo ihagarikwa umwaka umwe idakina amarushanwa ya FERWAFA.

uyu yigeze kuba visi perezida wa FERWAFA nawe akaba yari yahanganye na De Gaulle mu matora yo kuyobora FERWAFA.

Undi wahagaritswe ni umuyobozi wa Unity FC, Kakye Emmanuel nawe akaba yahagaritswe imyaka 5, nawe ikipe ye yatewe mpaga inshuro zigera kuri 3 mu cyiciro cya kabiri ikipe nayo ubwayo yahagritswe umwaka idakina amarushanwa ya FERWAFA.

Mu yindi myanzuro y’ingenzi yavuye muri iyi nama ni uko FERWAFA yahawe umunyamabanga mushyashya wo gusimbura Murindahabi Olivier uwo bemeje ni Latifah Tharcille.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo