Kwamamaza

Imikino

FERWABA yatangaje impamvu yakoresheje ishusho ya convetion center muri Afrobasket izabera mu Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
FERWABA yatangaje impamvu yakoresheje ishusho ya convetion center muri Afrobasket izabera mu Rwanda

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball hano mu Rwanda (FERWABA) yatangaje impamvu iri shyirahamwe ryakoresheje ishusho ya Kigali Convention Center muri logo y’irushanwa rya AfroBasket riteganyijwe kubera hano mu Rwanda guhera mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 22 Nyakanga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mugwiza Desire umuyobozi wa FERWABA, yatangaje ko impamvu nyamukuru bakoresheje ishusho ya Kigali Convention Center ari uko n’ubwo iriya nyubako yubatswe mu buryo bugezweho ariko ngo inubatse mu buryo igaragaza umuco nyarwanda, ikindi kikaba ari uko muri Afro Basket bareba ikintu kigezweho mu gihugu bakaba ari cyo bagira logo.

Yagize ati: ” iriya logo twashyizeho, ngira ngo na nyakubahwa Perezida wa Repubulika yarabisobanuye, ni inzu ya Kinyarwanda yo mu muco wa Kinyarwanda bahinduye bagira inzu igezweho ariko ni izu ya cyera abasogokuruza bacu babagamo kandi ni inzu muri iki gihe ifite agaciro gakomeye mu gihugu ndetse no mu karere natwe rero muri AfroBasket twashatse kugira ngo tuyerekane nko kuyihesha agaciro, niko bigenda muri AfroBasket igihugu kireba ikintu gishya kigezweho bakaba aricyo bagira logo.”


Logo ya Afrobasket yabatarengeje imyaka 18 izabera mu rwanda ikoze mu ishusho ya convetion center

Biteganyijwe ko ibihugu bigera kuri 12 ari byo bizitabira iri rushanwa rya AfroBasket rizabera hano mu Rwanda guhera tariki ya 22-31 Nyakanga 2016.

Umutoza n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basket buvuga ko ikipe y’u Rwanda yiteguye neza kandi ko bizeye ko bazagera muri kimwe cya kabiri

Urutonde rw’abana bitegura iyi mikino, n’amashuri biga ho:

Sano Gasana (Layton Christian Academy)
Mucyo Kevin (West Nottingham Academy)
Kayonga Chester (Horgrave Military Academy)
Bagire Davis (Layton Christian Academy)
Kisa Kyeyune Enoch (Well Spring Academy)
Ntihemuka Jesse (Linsly)
Furaha Cadeau de Dieu (IPRC Kigali TSS)
Nshizirungu Patrick (APADE)
Ntihinduka Paul Chris (Kigali Christian School)
Nkusi Arnaud (St Augnatius)
Kazeneza Emile Galois (IFAK)
Tumusime Derick (LDK)
Shema Osborn (LDK)
Nshobozwabyosenumukiza Wilson (APE Rugunga)
Niyonshuti Samuel (APE Rugunga)
Brian Randa (CHAMINADE)
Kayonga Chester (Stonny Brook Highschool)

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza