Kwamamaza

Imikino

FC Barcelona yabonye umutoza mushya

Yanditswe

kuya

FC Barcelona yabonye umutoza mushya

Ku gicamunsi, kuri uyu wa mbere nibwo ikipe ya FC Barcelona yatangaje ku mugaragaro umutoza wayo mushya Ernesto Valverde.

Ernesto yavutse tariki ya 9 ukwezi kwa kabiri avukira mu gihugu cya Espagne,yabaye umukinnyi wa Fc Barcelona na Atletic Bilbao, aje asimbuye Luis Enrique wari wasezeye mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira .

Uyu mugabo akaba adafite ibigwi byinshi mu mwuga w’ubutoza nubwo yagiye anyura mu ma kipe menshi yiganjemo ayo mu gihugu cya Espagne.

Ernesto yaciye mu makipe atandukanye nka Bilbao aho yagiriye ibihe byiza mu myaka ya (2003-2005) Valence, Villarreal,Espanyol Barcelona,ubu akaba asimbuye Enrique wari umaze imyaka itatu atoza iyi kipe.

Abayobozi ba FC Barcelona bamufitiye icyizere nkuko perezida wa Barcelona yabyerekanye mu muhango wo kumwerekana ku mugaragaro

Yagize ati « Akunda kuzamura abana,kandi imikinire ye ijyanye na gahunda y’ikipe yacu,imitekereze n’imikorere bye bijyanye na Barcelona »

Uyu mutoza w’imyaka 53 aje muri Barcelona asanze mo ibibazo bitari bike bijyanye n’abakinnyi abenshi bayifatiye runini bari kugana mu za bukuru.

Ernesto Valderde yatwaye ibkombe 3 bya shampiyona y’Ubugereki ari kumwe n’ikipe ya Olympiakos.

Ndayishimiye Thierry

IBITEKEREZO

  • evariste nsananiye Yanditse:

    Reka tumurindire tzorabe ivyo azakora.

  • aime methode ndayihereje Yanditse:

    reka turindire nimba atazanyw nugusubiz ikipe ikomey ,yamar je ndumukeba wayo ndi fans hala_madrid

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza