Kwamamaza

Imikino

Euro2016: UEFA yatangaje ibihano bikarishye byafatiwe igihugu cy’Uburusiya

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
Euro2016: UEFA yatangaje ibihano bikarishye byafatiwe igihugu cy’Uburusiya

Abafana b’Uburusiya bashotoye ab’Ubwongereza

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi (UEFA) ryatangaje ko rihanishije Uburusiya kwishyura amande angana n’amayero ibihumbi 150 (€150,000) kubera imyitwarire yaranze abafana b’iki gihugu Mu mukino w’igikombe cy’Uburayi wabahuje n’Ubwongereza tariki ya 11 Kamena 2016.

Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Kamena 2016, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru k’umugabane w’Uburayi UEFA ribicishije ku rubuga rwabo rwa Twitter batangaje ko bahanishije igihugu cy’Uburusiya kwishyura amayero angana n’ibihumbi 150 (€150,000) ndetse no gusezererwa mu marushanwa igihe cyose abafana babo bakongera kugaragarwaho n’imyitwarire mibi.

UEFA ishinja abafana b’Uburusiya kurenga igice bagenewe muri Stade bakajya kurwana n’abafana b’Ubwongereza ibintu byanatumye bamwe mu bafana b’Uburusiya bahita basubizwa iwabo icyo gihe.

N’ubwo UEFA yafatiye ibihano igihugu cy’Uburusiya, Vitaly Mutko ushinzwe imikino mu gihugu cy’Uburusiya yari yatangaje ko adakeka ko Uburusiya bwafatirwa ibihano kuko we yari yavuze ko hari uburyo ibintu byarangizwa neza mu mahoro.


Umufanaw’U Burusiya atera umwongereza umugeri mu nda


Imvururu mu bafana zakomerekeyemo benshi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza