Euro2016: Nyuma yo gutsindwa n’ikirwa, umutoza w’Ubwongereza yahise yegura

2

Uwari umutoza w’ikipe y’igihugu y’ubwongereza Roy Hodson yasezeye ku mirirmo ye yo gutoza ikipe y’igihugu nyuma yo gusezererwa na Iceland muri 1/8 imutsinze 2-1 mu marushanwa y’igikombe cy’Uburayi kiri kubera m’Ubufaransa.

Uyu mugabo w’imyaka 68 y’amavuko yari amaze imyaka 4 atoza iyi kipe, akaba mu mikino 11 yo mu matsinda y’amarushanwa akomeye yatsinzemo imikino 3 gusa.

Iki cyemezo yagifashe nyuma y’umukino wa Euro wahuje ikipe y’igihugu y’Ubwongereza n’ikipe y’igihugu ya Iceland aho yabajijwe icyo avuga ku mukino agahita atangaza ko yeguye.

Nyuma y’umukino yagize ati: ”ubu ni umwanya w’undi muntu utari njye wo gukomezanya n’aba bana bafite impano, njye ndeguye. Bakoze buri kimwe cyose n’abasabye kandi baranejeje. Ndizera ko muzabona ikipe y’igihugu y’Ubwongereza mu marushanwa mu gihe gito.”

Twabibutsa ko uyu mutoza Roy Hodgson mu myaka 4 amaze muri iyi kipe yatsinze imikino 33 muri 56 yari amaze gutoza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. nibavemo nubundi bitandukanije nuburayi
    amazi yakubxwiye ko atagushaka uti ntambeho mfite

Tanga Igitekerezo