Euro: Portigal ya Ronaldo igeze muri ½ nta mukino n’umwe itsinze mu minota 90

Ikipe y’igihugu ya Portigal isezereye Poland mu mikino y’igikombe cy’Uburayi muri kimwe cya kane kuri penaliti nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe mu minota 120

Poland niyo yafunguye amazamu muri uyu mukino ku munota wa 2 gusa gitsinzwe na rutahizamu Robert Lewandowski ,byasabye iminota 33 kugirango Portigal ya Ronaldo yishyure umusore ukiri muto Renato Sanches niwe wakishyuye ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’umunyezamu

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe mu gice cya kabiri Portigal yaje ifite ingufu ishaka kwishyura ariko Ronaldo na bagenzi bahusha bumwe mu buryo babonaga

Iminota 90 yarangiye bakinyanga bitabaza iminota 30 yinyongera nayo irangira gutyo, amakipe yombi yahise yinjira muri penaliti ngo yikiranure

Ikipe ya Portogal yahise isezerera Poland kuri penaliti 5 kuri 3, Jakub Blaszczykowski niwe wahushije penaliti yasezereye Poland


Portigal yatsinze kuri penaliti 5-3, uku niko bakurikiranye kuzitera

Portigal yakomeje mu mikino ya kimwe cya kabiri itaratsinda umukino n’umwe mu minota 90 muri iri rushanwa kuko imikino yo mu matsinda yose bayinganyije naho uwo muri kimwe cy’umunani basezereye Croatia naho bitabaje iminota 30 y’inyongera

Portigal ariko igeze muri iki cyiciro itaratsindwa umukino n’umwe , muri kimwe cya kabiri Portigal izahura n’itsinda hagati y’Ububiligi na Wales

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo