Kwamamaza

Imikino

Euro 2016: Ubwongereza butangiranye amahirwe make.

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Euro 2016: Ubwongereza butangiranye amahirwe make.

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza itangiye igikombe ry’Uburayi Euro 2016 inganya n’Uburusiya, naho Wales ya Gareth Bale itangira itsinda.

Uyu mukino w’Ubwongereza n’Uburusiya niwo waherutse imikino 3 yabaye uyu munsi, igice cya mbere cyawo cyarangiye amakipe yombi atabashije kureba mu izamu n’ubwo Ubwongereza bwahabwaga amahirwe ndetse bukaba bwari bwanakomeje kuyobora umukino burusha cyane Uburusiya.

Mu gice cya kabiri Ubwongereza bwagarutse bukomeza kurusha cyane Uburusiya ariko kwinjiza igitego bikomeza kwanga gusa cyera kabaye ku munota wa 73 Eric Dier yaje gutsinda igitego cyiza kuri kufura, iki gitego cyashimishije cyane Abongereza ariko ku munota wa kabiri w’inyongera Uburusiya bubona igitego cyo kunganya cyatsinzwe na Vasili Berezutski.

Abakinnyi babanje mu kibuga n’uko basimburanye.

Ubwongereza:Hart 6; Walker 7.5, Cahill 6.5, Smalling 6.5, Rose 7.5; Alli 7.5, Dier 8.5, Rooney 7.5 (Wilshere 6, 78); Lallana 7, Kane 6.5, Sterling 7 (Milner 87)

Abasimbura batakoreshejwe: Forster, Vardy, Clyne, Henderson, Sturridge, Stones, Barkley, Bertrand, Rashford, Heaton

Uburusiya:Akinfeev 8; Smolnikov 6.5, Ignashevich 7.5, Berezutski 7.5, Schennikov 6.5; Neustadter 6 (Glushakov 6, 80), Golovin 6.5 (Shirokov 6, 77); Smolov 6.5 (Mamaev 6, 85), Shatov 6.5, Kokorin 6; Dzjuba 6

Abasimbura batakoreshejwe: Lodygin, Shishkin, Alexsei Berezutski, Yusupov, Ivanov, Samedov, Torbinski, Kombarov, Marinato

Indi mikino yabaye uyu munsi ikipe ya Wales yatsinze Slovakia ibitego 2 kuri kimwe harimo n’igitego cya Gareth Bale naho Ubusuwisi butsinda Albania igitego kimwe ku busa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza