Kwamamaza

Imikino

Euro 2016: Portigal ya Ronaldo inaniwe kwikura imbere ya Hungary izamuka ku mahirwe

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Euro 2016:  Portigal ya Ronaldo inaniwe kwikura imbere ya Hungary izamuka ku mahirwe

Mu mikino y’igikombe cy’Uburayi ikomeje kubera mu Bufaransa ikipe ya Portigal iananiwe gutsinda ikipe ya Hungary banganye ibitego 3-3, Portigal irangije imikino y’amatsinda idatsinze umukino izamuka ku mahirwe ikaba igomba guhura na Croatia ya Modric na Rakitic.

Hungary niyo yabanje gufungira amazamu muri uyu mukino igitego cyatsinzwe na Zoltan Gera nyuma Portigal yishyurirwa na Nani ariko Hungary iza gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Balazs Dzsudzsak .

Ronaldo yaje kwishyura amakipe yombi anganya ibitego 2-2 ariko Hungary yongera kubabaza abanya Portigal itsinda igitego cya 3 cya Balazs Dzsudzsak. Ronaldo ariko yaje kongera guheka igihugu cye yishyura igitego cya gatatu.


Portigal izahura na Croatia muri 1/8

Umukino waje kurangira amakipe yombi anganya ibitego 3-3, muri iri tsinda kandi ikipe ya Autriche yatsinzwe na Iceland ibitego 2 kuri 1.

Hungary yahise iyobora itsinda n’amanota 5 ikurikirwa na Iceland ifite amanota 4 zihita zinakomeza, Portigal yabaye iya 3 ikaba inazamutse ku mahirwe nk’ikipe yabaye iya 3 yitwaye neza muri kimwe cya munani izahura na Croatia.

IBITEKEREZO

  • J.CLAUDE Yanditse:

    SHIMISHIJWE NA RONARDO NDIZERAKO1/8 BAZAHACA BEMYE kbs TURIKUMWE

  • muddy Yanditse:

    Akagozi yagaciye buriya Portugal yaje

  • bahati karambizi Yanditse:

    Portugal ni ikipe nemera kdi ni
    ikipe ihetswe na CR7 kbs njye kubwange numva ronaldo ariwe ukwiye ball on
    ndor

  • Chritiano oye!!! Yanditse:

    Chritiano oyeeeeeee!!!!!

  • Chritiano oye!!! Yanditse:

    Chritiano oyeeeeeee!!!!!

  • -xxxx- Yanditse:

    uyumusore bamwitege arabimariramo RONALDO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza