Euro 2016: Portigal ya Ronaldo igeze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Wales

2

Umukino wahuzaga ikipe ya Portigal na Wales muri kimwe cya kabiri cy’imikino y’igikombe cy’Uburayi urangiye Portigal isezereye Wales ku bitego 2 ku busa bya Ronaldo na Nani.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, igice cya kabiri ariko ikipe ya Portigal yasatiranye ingufu byanayiviriyemo kubona igitego cya Ronaldo ku munota wa 50.

Ku munota wa 53 Ronaldo yongeye gutera umupira ukomeye mu izamu rya Wales usanga Nani ahagaze wenyine ahita asunikiramo atsinda igitego cya kabiri.

Umukino wasaga n’uhanganishije abasore babiri ba Real Madrid, Christiano Ronaldo na Galeth Bale warangiye ku ntsinzi ya Portigal ya Ronaldo kuri ibyo bitego bibiri ku busa.

Portigal izakina ku mukino wa nyuma n’ikipe izava hagati y’Ubufaransa n’Ubudage zizakina kuri uyu wa kane.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo