Euro 2016: Ibrahimovic n’igihugu cye batashye amara masa

1

Mu mikino y’igikombe cy’Uburayi imikino yo mu matsinda irangiranye n’isezererwa rya Suede ya Zlatan Ibrahimovic itsinzwe n’Ububiligi igitego kimwe ku busa, Ibrahimovic akaba atashye nta gitego na kimwe atsinze muri iri rushanwa.

Igitego cy’Ububiligi gitsinzwe na Nainggolan ku munota wa 82 bituma Suede na rutahizamu wayo Ziltan basezerererwa mu matsinda. Muri iri tsinda kandi ikipe ya Repubulika ya Ireland yatsinze Ubutaliyani igitego kimwe ku busa.


Zlatan Ibrahimovic ukinnye umukino wa nyuma mu ikipe y’igihugu

Zlatan uyu niwo mukino wa nyuma akinnye mu ikipe y’igihugu cye cya Suede kuko yatangaje ko iyi Euro aho ikipe ye izagarukira azahita asezera mu ikipe y’igihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Jew Sindavyumva Umukinyi Nka Zlatan Ibrahimovic Ukunt Yobura Igitego Muri Iyo Euro Ico Nzi Co Aracari Umukiny Akomey Hambavu Ya Messi Na Christiano.

Tanga Igitekerezo