Euro 2016:Abafana ba Croatia bakoze amarorerwa nyuma yo kwishyurwa kumunota wa nyuma

2

Abafana b’ikipe y’igihugu ya Croatia bateye imiriro mu kibuga nyuma y’uko bishyuwe igitego ku munota wa nyuma bituma banganya umukino bari bizeye gutsinda.

Muri uyu mukino Croatia niyo yabanje ibitego 2 ku busa bitsinzwe na Ivan Perisic ndetse na Ivan Raktic watsinze igitego cya kabiri.

Abafana ba Croatia bahise basa n’abizeye intsinzi batangira no kuyibyinira ariko ntibamenye ko umunyarwanda yavuze ati”amahindura niyo mabi” Milan Skoda yaje kwishyiura igitego cya mbere cya Repubulika ya Cech ariko n’ubundi abakunzi ba Croatia bakomeza kwizera intsinzi kuko umukino warinze usatira umusozo bakiri imbere.

Iminota 90 yarangiye Croatia ikiri imbere n’ibitego 2 kuri 1 ariko ku munota wa 3 w’inyongera Repubulika ya Cech ihabwa penaliti ihita yishyura igitego cya kabiri. Abafana ba Croatia bananiwe kwihanganira kwishyurwa umukino bari bizeye intsinzi batangira gutera ibintu bimeze nk’umuriro mu kibuga sitade yose yuzura imyotsi.


Bahise batangira gutera imiriro ivamo ibyotsi mu kibuga.


Abakinnyi babo bagerageje kubabuza ariko baranga barabisukiranya karahava.


Byari bikomeye cyawe bareberaga izuba.


Abafana bari bafite umujinya w’umuranduranzuzi.


Bamwe batangiye gukuramo akabo akarenge.


Police yarwanye no gucubya ayo marorerwa ianakoresha ibikoresho bikomeye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Ark mwagiye mwandika ibyo muzi mukareka kubeshya ababakurikira no kwiyicira izina.ko biriya byotsi babiteye umupira ugikinwa kdi bari batarishyurwa bari batsinzwe kimwe bafite bibiri ibyo kuvuga ngo kumunota wanyuma nyuma yaho ntibakinnye indi minota nka 10.mujye mugerageza kuba abanyamwuga plz

  2. Ark mwagiye mwandika ibyo muzi mukareka kubeshya ababakurikira no kwiyicira izina.ko biriya byotsi babiteye umupira ugikinwa kdi bari batarishyurwa bari batsinzwe kimwe bafite bibiri ibyo kuvuga ngo kumunota wanyuma nyuma yaho ntibakinnye indi minota nka 10.mujye mugerageza kuba abanyamwuga plz

Tanga Igitekerezo