Etincelles yabonye umutoza mushya, imuha inshingano zitoroshye

Emmanuel Ruremesha wagizwe umutoza mushya wa Etincelles

Ikipe ya Etincelles yamaze gutangaza ko Emmanuel Ruremesha watozaga Gicumbi FC ari we wamaze kwemezwa nk’umutoza mukuru w’iyi kipe yo mu karere ka Rubavu, asimbuye Innocent Seninga wamaze kwerekeza mu ikipe ya Police Fc gusimbura Cassa Mbungo wamaze kwirukanwa muri iyo kipe.

Ubuyobozi bwa Etincelles bwatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 21 Nyakanga 2016 ari bwo bwemeje Ruremesha nk’umusimbura wa Seninga, ndetse bunashimira Seninga akazi gakomeye yakoreye iyi kipe karimo no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mvano Etienne, umuyobozi w’ikipe ya Etincelles yatangaje ko bashimira Seninga kuba yarafashije iyi kipe kutamanuka mu cyiciro cya kabiri kandi yarayifashe iri mu myanya mibi.

Uyu muyobozi yavuze ko bamaze kumvikana na Ruremesha akaba yabasinyiye imyaka ibiri, ndetse ngo bakaba bamuhaye inshingano zo kuba byibura yatwara igikombe kimwe mu bikinirwa hano mu Rwanda.

Iyi isa n’aho ari inshingano itoroshye kuri uyu mutoza, gusa ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwemeye ko buzamufasha kubona ibyo yifuza kugira ngo akazi ke kabashe kugenda neza.

Ruremesha umwaka ushize yatozaga ikipe ya Gicumbi FC, akaba yarabashije kuyirangizanya ku mwanya wa 9 ku rutonde rwa shampiyona y’uyu mwaka, aho yararangije ifite amanota 34.

Etincelles yo yarangije ku mwanya wa 12 aho yari ifite amanota 32.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo