Ese ubona iyo baza gukina ruhago mu gihe kimwe ari nde wari kwemeza undi?

4

Abakinnyi 2 umwe w’umunyabrazil n’undi w’umunyaportugal ariko bose bakaba bahuriye ku izina Ronaldo ndetse no kuba ari barutahizamu batsinze ibitego byinshi ndetse no kugira amashoti atera ubwoba abazamu, hari abibazwa iyo baza gukina mu gihe kimwe uwari kwemeza undi mu kibuga.

Cristiano Ronaldo ni umunyaportugal kugeza ubu ugikina umupira w’amaguru ndetse Ronaldo Luis Nazario de Lima umunyabrazil wahagaritse ibikorwa byo gukina umupira w’amaguru, ni bamwe muri ba rutahizamu beza isi yagize kandi banatsinze ibitego byinshi cyane.

Luis Nazirio de Lima watangiye urugendo rwe rw’umupira w’amaguru mu 1993 aza kuwusoza muri 2011 aho yegukanye ibihembo bitandukanye harimo n’igikombe cy’isi, FIFA Ballon d’Or 2 n’ibindi.

Christiano Ronaldo we urugendo rwe mu mupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga yarutangiye muri 2002 kugeza ubu akaba agikina kandi akaba nawe amaze kwegukana ibikombe bitandukanye harimo Champions League, Igikombe cy’Uburayi, FIFA Ballon d’Or 3 n’ibindi.

Aba basore kandi umwe afite igikombe undi atigeze yegukana aho Ronaldo Gifaru nk’uko bakunze kumwita afite igikombe cy’isi Christiano ataratwara, na ho Cristiano akagira igikombe cya Champions League mu myaka yose Gifaru yamaze akina atigeze atwara.

Aba bagabo na none bazwiho gutera ubwoba abanyezamu bahanganye bitewe n’amashoti ya bo aba aremereye bityo umuzamu wahuye na bo yaguha ubuhamya.

Mu gihe yakinaga Ronaldo Gifaru yari afite umuvuduko mwishi udasanzwe ndetse n’amashoti aremereye, abazamu iyo bajyaga gukina nawe babaga babizi ko bari buhure n’akazi gakomeye, kugeza aho umwe wafatwaga nk’umuzamu wa mbere ku isi Oliver Kahn umudage, mbere y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2002 aho Ubadage bwari buhure na Brazil yatangaje ko n’ubwo abizi ko abanyezamu bagenzi be batinya Ronaldo we atamuteye ubwoba kuko n’ikimenyimenyi atazamutsinda igitego ku mukino wa nyuma ariko Ronaldo yaje kubimwereka kuko ntiyamutsinze kimwe ahubwo yashyizemo n’icya kabiri.

Ku rundi ruhande Christiano Ronaldo si ugukabya cyangwa kubeshya ni umukinnyi nawe mu minsi yashize wari ufite umuvuduko udasanzwe ariko uko imyaka igenda ishira ugenda ugabanyuka, ariko birumvikana kuko iyo akoresha imbaraga ntago ziba zisubiraho, uyu musore nawe benshi mu bazamu bahuye nawe bagenda batanga ubuhamya kuko ni umusore ukunda gushota mu izamu kandi amashoti akomeye kuko na byinshi mu bitego yatsinze ni ibitego bya mashoti bityo rero bituma umuzamu wese umubonanye umupira imbere y’izamu ahora afite ubwoba aba atifuza ko yashota, niba izina Ronaldo rifite icyo ripfa n’abanyezamu nicyo umuntu yakwibaza.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ntibabifata kimwe kuko nk’aba baganiriye na MAKURUKI bamwe bemeza ko uyu munyabrazil ariwe ufite kinini yakoze ariko abandi bakemeza ko uyu munyaportugal ukunzwe kwitwa Goal Machine(imashini y’ibitego) ntawumuhiga.

bakomeza bavuga ko kandi impamvu bamwe batemera Ronaldo Gifaru ari uko benshi mu rubyiruko ruhari ubu rwakuze rusanga arimo asoza uregendo rwe muri ruhago, gusa abandi bo bakavuga ko n’ibikorwa byivugira kuko mu gihe Cristiano asigaje mu kibuga imyaka itari munsi y’3 yamaze gutsinda ibitego biruta iby’uyu munyabrazil kuko Cristiano Ronaldo yamaze gutsinda ibitego birenga 500 mu gihe Ronaldo Gifaru impunzandego zerekana ko yatsinze ibitego 412 muri ruhago.

Benshi bananiwe kumvikana kuri iki kintu, ese wowe ubona ari nde uri hejuru y’undi cyangwa iyo baza gukina mu gihe kimwe ninde wari kwemeza undi?

Canisius KAGABO

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Ronardo umubrezilie ntawageza ahe mujye mutekereza nibikombe yatwaye hamwe nikipe ye yihugu naho umunye portugal urabizi azarinda arangiza nta gikombe cyisi atwaye

  2. gifaro nintagereranwa byonyine igihe yakinyemo hari ubihangange naho ubu urebye biroshe cane kwandika amateka.

Tanga Igitekerezo