Emery Bayisenge yatsinze igitego cya mbere muri Maroc

1

Myugariro mpuzamahanga w’u Rwanda Emery Bayisenge ukinira ikipe Kenitra yo muri Maroc yatsinze igitego cya mbere kuva yagera muri Maroc mu mukino wabahuje n’ikipe ya Olympic de Safi.

Uyu mukino warangiye Kenitra ya Emery itsinze ibitego 2 kuri 1 Emery Bayisenge niwe watsinze igitego cya mbere cy’ikipe ye ku munota wa 70 yishyura icyo bari batsinzwe n’umukinnyi witwa Mohamed Hamdan ku munota wa 57.

Kenitra yabonye igitego cy’intsinzi ku munota wa 75 gitsinzwe na Issam El Farssi, Emery nicyo gitego cya mbere yaratsindiye iyi kipe kuva yagera muri Maroc. Ubu ikipe ya Kenitra ya Emery ifite amanota atatu gusa ku munsi wa kane wa shampiyona ikaba iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. emery nkumukinnyi tuziho tara ikaze iyokipe ntimumurikurwegorumwe icyonakwifuriza nugukina inosezo ugashaka indikipe izwi kabisa kuko urakaze musore wacu we

Tanga Igitekerezo