#EURO 2016: Muri ¼ Ibintu byatangiye kwisobanura, amakipe mato yatangiye kubererekera ibihangange

Mu gihe imikino y’igikombe cy’amakipe y’ibihugu (#EUFA Euro 2016) cyirimbanyije, amakipe adafite amazina akomeje gutaha umusubizo nubwo mu majonjora yagaragazaga ko afite ubushobozi bwo kuba yagera kure.

Mu mikino ya 1/8 yabaye mu mpera z’iki cyumweru nta cyatunguranye cyane kuko amakipe yahabwaga amahirwe ku rupapuro n’ubundi ari yo yabashije gukatisha itike ya kimwe cya kane.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Kamena:

Ikipe ya Pologne yasezereye ikipe y’ubusuwisi kuri penaliti 4 kuri 5 nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe. Pays de Gales yasezereye ikipe ya Irland y’amajyaruguru ku gitego kimwe ku busa mu gihe Portigal ya Christiano Ronaldo yahambirije ikipe ya Croatia ku gitego 1-0.

Mu mikino yabaye kuri iki cyumweru ikipe y’Ubufaransa ari nayo yakikiriye iyi mikino yasezereye irusha cyane ikipe ya Repuburika ya Ireland ku bitego 2-1 ibifashijwemo na rutahizamu Gieztieman, mu gihe nyamara Ireland ari yo yari yafunguye amazamu ku munota wa 2 gusa.

Ibitego bya Boateng, Gomez Gretus na Draxlel ni byo bafashije ikipe y’Abadage bagaragaje imbaraga zidasanzwe ubwo basezereraga ikipe ya Skolovakiya yerekanye umupira utari mubi muri iri rushanwa yitabiriwe bwa mbere.

Ububirigi bwihereranye ikipe ya Hongiriya buyinyabika buyirusha cyane ibitego 4-0, byatsinzwe na Aldereild ku munota wa 10, Batshuayi ku munota wa 78, nyuma y’iminota ibiri Eden Hazard ahyiramo icya 3 mu gihe Carrasco yashyizemo agashinguracumu ku munota wa 91.

Impinduka n’imbaraga nshya zagaragaye ku makipe nk’Ububirigi n’Ubufaransa bwagaragaje imbaraga zitandukanye no mu majojora aho aya makipe ashimangira ko afite ubushobozi bwo kuba yakwibikaho iki gikombe, mu gihe amakipe mato ari guhigamira ibihangange.

Kuri uyu wa mbere imikino ya nyuma itenyijwe ku buryo bukurikira:

Italie irahura na Espanye
Ubwongereza buhure na Icerand

Muri ¼ imikino iteganyijwe ku buryo bukurikira

30/06/2016: Polonye izahura na Portigal

-* 01/07/2016: Pays de Gales ihure na Ububirigi

  • 02/07/2016: Ubudage buzahura n’Izatsinda (Italie na Espanye)
  • 03/07/2016: Ubufaransa buzahura n’izatsinda hagati y”ubwongereza na Icerand
Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo