EURO 2016: Modric nawe yeretse Isi ubuhanga bwe.

Umukino wahuzaga ikipe ya Croatia na Turikiya urangiye Luka Modric afashije igihugu cye gutahukana amanota 3 nyuma y’ishoti rikomeye yatereye kure y’izamu rya Turikiya ayitsinda igitego cyarangije umukino.

Uyu ni umukino wo mu itsinda rya 4 niwo wabimburiye iyindi kuri iki cyumweru, Croatia y’abakinnyi nka Luka Modric , Rakitic, Manzukic n’abandi barangije umukino batahukanye amanota 3 abatangije neza iyi mikino ya Euro.

Luka Modric umukinnyi wo hagati wa Real Madrid nawe agaragaje ko ari umukinnyi ukomeye unakinira ikipe ikomeye atsindira igihugu cye igitego cyiza cy’ishoti rikomeye atsinze adahagaritse umupira hanze y’urubuga rw’umunyezamu ku munota wa 41.


Luka Modric na bagenzi be bishimira igitego yaramaze gutsinda.

Modric yiyongereye kuri mugenzi Gareth Bale nawe waraye utsindiye igihugu cye igitego cyiza

Abakinnyi babanjemo n’uko basimburanye.

• Croatia XI: Subasic; Srna, Corluka, Vida, Strinic; Modric, Badelj; Brozovic, Rakitic, Perisic (Kramaric 86); Mandzukic
• Turkey XI: Babacan; Gonul, Topal, Balta, Erkin; Tufan, Inan, Ozyakup (Sen 46); Calhanoglu, Tosun (Mor 69), Turan (Yilmaz 65)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo