Djamal yongeye kubona izamu nyuma y’igihe kirekire mu mvune

Ikipe ya APR FC yaraye itsinze Gitikinyoni ibitego birindwi ku busa mu mukino wa gishuti harimo n’igitego cya Djamal wari umaze imyaka ikabakaba ibiri yaravunitse.

Uyu mukino amakipe yombi yawukinnye mu rwego rwo kwitegura imikino ya shampiyona. APR FC iritegura umukino na Kirehe Fc izakina mu mpera z’icyumweru., aho Gitikinyoni yo iri kwitegura shampiyona y’icyiciro cya kabiri aho inaherereye mu itsinda rya mbere.

Muri uyu mukino APR FC yakinishije bamwe mu bakinnyi bari bamaze igihe baravunitse barimo Amran Nshimiyimana, Habyarimana Innocent ndetse na Mwiseneza Djamal wanatsinze igitego mu gice cya mbere.

Muri ibi bitego birindwi APR FC yanyagiye Gitikinyoni uretse Mwiseneza Djamal watsinzemo igitego abandi batsinze harimo Sibomana Patrick, Hakizimana Muhadjir, Habyarimana Innocent, Nininahazwe Fabrice ndetse na Issa Bigirimana.

Iranzi Jean Claude nawe yagaragaye muri uyu mukino, anatsinda igitego cya karindwi cyarangije umukino.

APR FC ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 8 nyuma yo kunganya na Musanze FC ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona.

Ubu APR FC iritegura ikipe ya Kirehe FC zikurikirana ku rutonde rwa shampiyona kuko yo ari iya kane n’amanota icyenda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo