Kwamamaza

Imikino

Djabel yahumurije abakunzi ba Rayon Sports bikangaga ko azagenda

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Djabel yahumurije abakunzi ba Rayon Sports bikangaga ko azagenda

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Manishimwe Djabel, yashimiye abafana ba Rayon Sports ndetse anahumuriza abikangaga ko azagenda abemerera ko bakiri kumwe no mu mwaka utaha.

Djabel ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite impano ihanitse muri Rayon Sports ndetse akaba ari no mubakinnyi bitwaye neza bagafasha Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona.

Mu mikino ibanza y’iyi shampiyona ni bwo Djabel yitwaye neza cyane kuko yarangiye amaze gutanga imipira 12 yavuyemo ibitego, ibintu bidasanzwe muri shampiyona y’u Rwanda .

Abakunzi ba Rayon Sports ubu bahangayikishijwe na bamwe mu bakinnyi babo bashobora kubacika biganjemo abari bafatiye runini iyi kipe. Djabel na we ari mu bakinnyi bikangwaga kuva muri Rayon Sports kuko no mu ntangiriro z’uyu mwaka yari agiye kujya mu Bufaransa gukoa igerageza.

Djabel ariko abicishije kuri Facebook yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko ntaho azajya kuko ngo n’umwaka utaha azaba akiri muri Rayon Sports.

Djabel yatangiye ashimira abakunzi ba Rayon Sports ati : "Mfashe uyu mwanya nshimira abafana ba ekipe ya Rayon sports batubaye hafi muri uyu mwaka w’imikino. Mwarakoze kandi mwaritanze, mboneyeho no gusaba imbabazi umuntu waba atarashimishijwe n’imyitwarire yanjye musaba ko yambwira aho nakosheje kugirango menye aho nkosora. Mukomeze kwishimira igikombe twatwaye kandi turacyari kumwe mu mwakaw’imikino utaha igisibo kiza ku basilamu mwese.”


Amagambo ya Manishimwe Djabel kuri Facebook

Djabel ariko kandi aracyanafite amasezerano y’umwaka muri iyi kipe akaba kandi ari n’umwe mu bakinnyi bakuriye muri Rayon Sports kuko yaje akabanza gukina mu ikipe y’abana ariko nyuma aza kuzamurwa mu ikipe nkuru.

IBITEKEREZO

  • Mjc Yanditse:

    Ni ukuri Djabel yitwaye neza cyane turamukunda nakomereze aho kdi Imana izamugira ukomeye rwose!

  • XXX Yanditse:

    Arakoze kuduhumuriza djabel nakomerezaho turamushyigikiye

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza