Kwamamaza

Imikino

Diego Costa yamaze gusinya amasezerano y’ibanze muri Tianjin Quanjian

Yanditswe

kuya

Diego Costa yamaze gusinya amasezerano y’ibanze  muri Tianjin Quanjian

Umunya-Espagne akaba na rutahizamu w’ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza Diego Costa yamaze gusinya imbanzirizamushinga y’amasezerano mu ikipe ya Tianjin Quanjian yo mu gihugu cy’Ubushinwa mu kiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

Ayo masezerano avuga ko azahabwa miliyoni 90 z’amayero (€90 millions) nk’uko tubikesha ibinyamakuru The sun, Telegraph na Bleacher report.

Uyu musore bikaba byatangajwe ko agiye kuzajya ahembwa agera kuri miliyoni 30 z’amayero (€30 millions) ku mwaka , bikaba bivugwa ko azerekezayo mu mpeshyi y’uyu mwaka ubwo shampiyona y’Abongereza izaba ishojwe.

Byatangiye guhwihwiswa cyane mu kwezi gushize kwa Mata ubwo hari tariki ya 28, ubwo uyu mukinnyi yahuriraga n’umuhagarariye (agent) Jorge Mendez mu ka resitora kamwe mu mujyi wa London bagasangira ifunguro ry’umugoroba ariko nk’uko umwe mu banditsi ba The sun witwa Tom Sheen yabikurikiye neza ngo ibiganiro byabo byombi bikaba byari bigamije kuganira ku hazaza h’uyu mukinnyi mu Bushinwa.

Uyu mukinnyi kugeza ubu ufite imyaka 28 yagize umwaka mwiza w’imikino n’ubwo bari bawutangiranye n’umutoza mushya ariwe Antonio Conte. Kugeza kuri ubu afite ibitego 19 muri shampiyona byanafashije ikipe ya Chelsea Fc kuba ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona mu gihe habura iminsi 4 ngo irangire, ikaba irusha Tottenham iyikurikiye amanota 4.

Diego Costa waje muri Chelsea mu mwa wa 2014 avuye muri Atlético Madrid yo muri Espagne kuri ubu amaze gukinira Chelsea imikino 85 ayitsindira ibitego 51 muri shampiyona y’Abongereza.

Tianjin Quanjian ihagaze ku mwanya wa 8 muri shampiyona y’Ubushinwa n’amanota 10 mu mikino 7 ya shampiyona bamaze gukina.

David K. Mugaragu

IBITEKEREZO

  • Niyobuhungiro mansueth Yanditse:

    Mwifurije urugendo rwiza kandi yarakoze

  • munyanziza theoneste Yanditse:

    Costa ntacyo atadukoreye,nagende azahirwe.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza