Diarra yasinye amasezerano muri Rayon Sports yongereye imanza za Leopard mu Rwanda

1

Ismailla Diarra rutahizamu wa Rayon Sports yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe. AS Leopards ikibyumva yahise itangaza ko igomba kurega uyu musore kimwe na Imanishimwe Emmanuel bombi basinye amasezerano mu yandi makipe kandi bari baramaze gusinyira iyi kipe yo muri Kenya.

Rayon Sports ivuga ko uyu musore yamaze kubasinyira amasezerano y’umwaka umwe, aho Gakwaya Olivier umuvugizi w’iyi kipe yagize ati:” yamaze kudusinyira amasezerano y’umwaka umwe”

Umuyobozi wa AS Leopard Asava Kadima yahise avuga ko byanze bikunze bazarega uyu mukinnyi nk’uko yabitangarije Goal.com

Yagize ati “Birababaje kuba Diarra ari gushaka kongera amasezerano muri Rayon Sports kandi azi ko yadusinyiye amasezerano mu buryo bwemewe n’amategeko.
ntitwakwihanganira umukinnyi usinya amasezerano mu makipe abiri. Twabishinze abanyamategeko bacu, kandi bigomba kugezwa muri FIFA.”

FERWAFA yatangaje ko yamaze gusubika ibyangombwa bijyana Diarra muri Kenya kuko yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports.

Mugabe Bonny, umuvugizi wa FERWAFA yagize ati:”Twamaze guhagarika ibyangombwa bimujyana muri Kenya kuko yongereye amasezerano muri Rayon Sports yasinye amasezerano y’umwaka umwe.”

Diarra agiye kuregwa akurikiye mugenzi we Imanishimwe Emmanuel na we wasinyiye Leopard na APR ndetse na Rayon Sports. Iyi kipe yo muri Kenya ikaba yari yatangaje ko na we izamurega.

Gakwaya Olivier avuga ko amakipe yasinyishije aba bakinnyi yose yakoze amakosa kuko yagomgaba kubanza kuvugana na Rayon Sports kuko bari batararangiza amasezerano bari bafitanye n’iyi kipe.

Diarra ni we watsindiye ikipe ya Rayon Sports ibitego byinshi haba muri shampiyona ndetse no mu gikombe cy’Amahoro. Muri shampiyona yatsinze ibitego 14 naho mu gikombe cy’Amahoro atsinda ibitego 8.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo