De Gaulle uyobora FERWAFA agizwe umwere

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rumaze kugira umwere Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle wari ukurikiranyweho ubufatanyacyaha bushingiye ku itonesha n’icyenewabo mu itangwa ry’isoko ryo kubaka Hoteli ya FERWAFA.

Ni urubanza rwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 24 Kamena 2016, Urukiko rwemeje ko De Gaulle nta bufatanyacyaha yigeze agira mu itangwa ry’iri soko bitewe n’uko ngo yakiriye inyandiko akazisinya kandi akaba ataragize uruhare mu cyemezo cyo gutanga isoko, bityo ngo nta kuntu yari kumenya ibyakorewemo imbere.

Urukiko kandi rwavuze ko Vincent De Gaulle atari mu kanama kari gashinzwe gutanga iryo soko bityo ko ngo kuba yarakiriye inyandiko zitanga iryo soko akazisinya ngo nta kibazo cyarimo kuko yabyemererwaga n’amategeko.

Rushingiye kuri izo mpamvu, urukiko rwahise rwanzura ko uyu muyobozi abaye umwere.

De Gaulle agizwe umwere nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka itatu.

Uretse De Gaulle kandi uru rukiko rwaburanishije Me. Mulindahabi Olivier wari umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe na we wari umaze iminsi akurikiranyweho itonesha n’icyenewabo mu itangwa ry’iri soko, we akaba ahanishijwe gufungwa amezi atandatu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

Iki gihano kandi ni na cyo cyahawe Muhirwa Adolphe wari warahawe akazi ko kwiga kumasoko yo kubaka iyi hoteli . Urukiko rukaba rwamuhamije kuba icyitso muri icyo cyaha.

Urukiko rwemeje ko Me Murindahabi Olivier ahamwa n’icyaha cyo gukoresha nabi umutunga wa rubanda kuko yafashe icyemezo cyo guha isoko sosiyete ya Experts LTD kandi ariyo yakaga amafaranga menshi akaryima sosiyete ya Horson Construction kandi yo yarakagaga amafaranga make.

Urukiko rwemeje ko Me Murindahabi yahombeje FERWAFA amafaranga y’u Rwanda 261,236,431 frw nk’ikinyuranyo cyari hagati y’ibiciro byombi aya masosiyete yasabaga, ibi ni byo urukiko rwahereyeho rumukatira igifungo cy’amezi atandatu rukaba ariko rwamusoneye ihazabu.

Muhirwa we nk’umuntu warushinzwe kwiga ku masoko yahamijwe kuba ikitso na we ahita akatirwa gufungwa amezi atandatu ariko na we asonerwa ihazabu.

Aba bose urukiko rwabasomeye nta n’umwe uri mu rukiko ndetse nta n’umwunganizi n’umwe wari uhari mubunganira aba bagabo bose.

Murindahabi Olivier yafunzwe tariki ya 9 Gashyantare 2016 aramutse atajuriye yazafungurwa tariki ya 9 Kanama 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo