David Beckham yinjiye mu gukina amafilime

Umwongereza David Beckham wamenyekanye cyane mu ikipe ya Man Utd na Real Madrid akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu, kuri ubu yatangiye kugaragara akina muri imwe muma filimi yitwa King Arthur:Legend of the Sword.

David Beckham kuri ubu umaze kugeza ku myaka 41 yamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru mu makipe agiye atandukanye arimo Manchester United yo mu Bwongereza, Real Madrid yo muri Espagne na LA Galaxy yo muri Amerika (USA) n’izindi yagiye atizwamo nka Ac Milan na Preston North End akaza gusoreza ruhago muri PSG yo mu bufaransa.

Beckham mu ikipe ya Man Utd mu mikino 265 yayikiniye yayitsindiye ibitego 62 hagati y’umwaka wa 1992 kugeza 2003, naho ikipe ya Real Madrid ayitsindira ibitego 13 mu mikino 116 yayikiniye hagati ya 2003-2007, naho mu ikipe ya LA Galaxy yahakinnye imikino 98 ayitsindira ibitego 18 hagati y’umwaka wa 2007-2012 aho ari muri iyi kipe yatijwe Ac Milan yo mu Butaliyani inshuro 3 mu myaka itandukanye akayikinira imikino 29 akayitsindira ibitego 4, naho PSG yasorejemo akaba yarayikiniye imikino 10 mu mwaka 1 nta gitego yayitsindiye.

David Beckham kandi mu ikipe y’igihugu mu myaka 13 yayimazemo hagati y’umwaka wa 1996 kugeza 2009 ayisezeyemo akaba yarayikiniye imikino 115 akayitsindira ibitego 17 aho yanayibereye Kapiteni.

Kuri ubu rero uyu David Beckham akaba yaratangiye umwuga wo gukina amafilimi aho yigeze no kugaragara muri imwe mu ma Fantasy drama ubwo hari mu mwaka wa 2004.

Muri filimi yitwa "King Arthur: Legend of the sword" ya kimwe mu bigo bizwiho gukora amafilimi muri Amerika aricyo Warner Bros izasohoka tariki ya 17 Gicurasi 2017, iki kigo kikaba cyaritabaje Beckham aho muri iyi filimi azakinamo nk’umwe mu bakinnyi b’imena bayo kandi akazaba ari n’umwe mu bantu ba hafi b’umwami muri iyi filimi.

Kuri Instagram mu cyumweru gishize aherutse gushyiraho imwe mu mafoto y’imwe mu mashusho y’uko azaba ameze muri iyi filimi.

Kuri ubu kandi David Beckham akaba ari na Ambasaderi w’umuryango w’abibumbye ushinzwe kurwanya Malariya no kuyirandura burundu ku Isi, akaba yibera no mu bucuruzi bw’ibijyanye na Ruhago akaba n’umunyamideli.

Beckham w’imyaka 41 akaba ari Umugabo wubatse ufite umugore umwe ari we Victoria Beckham n’abana 4 aribo: Brooklyn Beckham, Romeo James Beckham, Harper Seven Beckham na Cruz Beckham.

David K. Mugaragu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo