Cristiano yatanze inkunga izafasha imiryango y’abakinnyi baraye bapfiriye mu ndege

25

Cristiano Ronaldo, umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid yamaze gutanga miliyoni 3 z’ama Euro yo gufasha imiryango y’abakinnyi b’ikipe ya chapecoense yo muri Brasil baraye bapfiriye mu mpanuka y’indege.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2016 ni bwo inkuru y’akababaro yasohotse ivuga ko indege yari itwaye abagenzi 81 bava muri Brazil berekeza Colombie yakoze impanuka ipfiramo abantu 71.

Iyi ndege yari irimo abakinnyi b’ikipe ya Chapecoense yo muri Brazil yari igiye gukina na Atletico National yo muri Colombie. Aba bakinnyi b’iyi kipe bose bapfuye harokoka umwe gusa.

Umukinnyi Crisitiano Ronaldo yababajwe n’iyi mpanuka ndetse ahita yiyemeza gutanga miliyoni 3 z’ama Euro yo gufasha imiryango yasinzwe n’aba bakinnyi bahitanywe n’iyi mpanuka.

Uretse Ronaldo wemeye gutanga iyi nkunga n’abandi bakinnyi ndetse n’abandi bafite aho bahuriye na siporo batanze ubutumwa bwifatanya n’imiryango yababuze ababo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 25

  1. thanks a lot you my pleasure, very good to support hungry families who loose their friends in that accident. the people who died god receive them in his kingdom. be always winner!!!!!!

  2. That nigga Got millions of euro money but he just gave 3 million damn its not even his weekly salary but atleast he did i love him for that

  3. 1 | 2 | 3

Tanga Igitekerezo