Confederation Cup:Rayon Sports yihanangirije ikipe yo muri Sudani y’Epfo ku mukino wa mbere

8

Rayon Sports yakinnye ishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo/Photo Gakwaya O

Rayon Sports yatangiye imikino ya CAF confederation Cup itsinda cyane, aho yabashije gutahana amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego 4-0 ikipe ya Wau Salaam yo muri Sudani y’Epfo.

Ni umukino Rayon Sports yagiye yiteguye cyane dore ko yari ifite abakinnyi bayo bakomeye banafashije cyane ikipe kwikura imbere ya Wau Salama.

Amakipe yabaye nk’ayihagararaho mu gice cya mbere , yose akanyuzamo agasatirana ariko bikarangira ntayo ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Ibi byaje kugeza ku munota wa 45 w’umukino nta kipe n’imwe irabasha kwinjiza indi igitego.

Nyuma y’iminota icyenda gusa igice cya kabiri gitangiye, Nshuti Savio Dominique yinjije igitego cya mbere cya Rayons Sports, umukino uhindura isura.Ku munota wa 68 w’umukino ikindi gitego cyinjijwe na Kwizera Pierrot, icya gatatu gitsindwa na Nova Bayama ku munota wa 76.

Nubwo umukino wendaga kurangira bisa n’aho bigaragara ko Rayon Sports yabonye intsinzi,ku munota wa 90 Moussa Camara yinjije igitego cya Kane, umukino uhita unarangira ari ibitego 4-0.

Mbere y’umukino Rayon Sports yari yanakiriwe n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro I Juba muri Sudani y’Epfo ndetse banasangira ifunguro ryo ku manywa.
Ikipe ya Wau Salaam itegerejwe I Kigali mu mpera z’icyumweru gitaha mu mukino wo kwishyura.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo kandi nazo zari zaje gushyigikira ikipe ya Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports yabanje kwakirwa n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo/Photo RuhagoYacu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. dushimiye ingabo za RDF kubwo gutanga umwanya ukomeye zigashyigikira Rayon sport, bravo ngabo zacu, rwose muri ingabo zumwuga pe, kdi dushimishijwe nitsinzi ya gikundiro

Tanga Igitekerezo