Kwamamaza

Imikino

Ronaldo yagaragaye yigishwa umukino w’iteramakofi n’igihangange muri wo

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ronaldo yagaragaye yigishwa umukino w’iteramakofi n’igihangange muri wo

Umukinnyi wa Real Madrid na Portigal Christiano Ronaldo yahuye n’igihange mu iteramakofi Mcgregor mu biruhuko aboneraho gufata amasomo ku iteramkofi nyuma yo gusabanira mu mujyi wa Las Vegas.

Aba bagabo bombi uko ari babiri ni ibihanganjye mu mikino bakina , Ronaldo ari mu bayoboye abandi mu mupira w’amaguru ndetse na McGregor na we ari mu bambere mu iteramakofi.

Mu ruzinduko aba bagabo bombi baherutse guhurimo mu mujyi wa Las Vegas bagaragaje gusabana bikomeye ndetse MacGregor atangira kwigisha Ronaldo gutera imigeri n’amakofi.

Ronaldo ari mu biruhuko nyuma yo kwitwara neza muri Euro agafasha ikipe ye ya Portigal gutwara igikombe, aba bagabo bombi bagaragaye bahuza urugwiro mu gihe bose bitegura amarushanwa mu mikino bakina.

Ronaldo nyuma yo gutandukana na MacGregor yagaragaje ko yishimiye guhura na we kuko abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ari kumwe n’iki gihangange mu iteramakofi maze mu magambo make ati:” nishimiye guhura nawe muvandimwe”


Aba bagabo bombi b’ibihangange bahuje urugwiro bahuriye mu biruhuko

McGregor na we yarenzwe n’ibyishimo nyuma yo guhura na Roanaldo maze na we abigaragaza abicishije kuri Instagrama ati: ”umuvandimwe wange Roanaldo twahuriye muri Gym , ni nk’igikoko! Ndagushimiye Ronaldo, icyubahiro cyinshi kuri wowe nizeye kuzongera guhura nawe kandi nizeye ko umwaka utaha uzaba ari wowe mu kinnyi wa ruhago mwiza.”

Ronaldo ubu ari mu biruhuko anakomeza kwivuza imvune yagiriye ku mukino wa nyuma wa Euro kugirango azasange ikipe ye ya Real Madrid afatanye na yo kwitegura shampiyona ameze neza.

IBITEKEREZO

  • Tuyishime Zerothe Yanditse:

    Aba Ubishinze Wayatamo Bararenzwe

  • hakizimana paccy Yanditse:

    man aba basore barashoboye pee!!!!

  • Ndayihoranye Emmirran Yanditse:

    Abo basore ni ukuri barashoboye.nibakomereze aho ,turabakurikira kabisa!.

  • shema irene Yanditse:

    uyu musore arinzura pe

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza