Chapecoense nyuma y’isanganya ryayigwiriye, yatwaye igikombe cya mbere

Ikipe cya Chapecoense yo mu gihugu cya Brazil iherutse guhura n’isanganya mu kwezi k’Ugushyingo 2016 indege abakinnyi bayo barimo igakora impanuka hakarokoka abakinnyi 3, ubu yamaze kwibikaho igikombe.

Iyi kipe ya Chapecoense mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 ubwo yari igiye gukina umukino wa nyuma w’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’ Amerika y’epfo, indege yari ibatwaye yakoze impanuka yica abagera kuri 71 mu bagenzi bagera kuri 77 bari bayirimo ubariyemo n’abakozi bose bayikoragamo.

Nyuma y’iyi mpanuka ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika y’Epfo ryemeje ko iki gikombe bari bagiye gukinira gihabwa iyi kipe n’ubwo umukino wa nyuma utari wabaye, hanyuma ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Brazil ryemerera iyi kipe kuzayifasha yewe ikazanamara imyaka itatu yose ku manuka mu kiciro cya kabiri bitayireba n’ubwo yaba iya nyuma.

Iyi kipe nyuma yo kubura abakinnyi benshi yaje gusinyisha abagera kuri 25 bashya bagiye bava mu makipe yo muri Brazil na Argentina nk’intizanyo yahawe n’amakipe atandukanye iza no kuzamura abasore 9 bavuye mu ikipe yayo y’ingimbi.

Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017 iyi kipe ikaba yaje gutwara igikombe cya "Santa Catarina State Championship" nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Levia ku mukino wa nyuma wa playoffs ariko kuko yari yitwaye neza mu mukino ubanza bituma yibikaho iki gikombe.

Iyi kipe yatuye iki gikombe abapfiriye muri iriya mpanuka bose aho umutoza wayo mushya Vagner Mancini yagize ati:"Twari tubizi ko tuzagorwa cyane no kongera kwiyubaka nyuma y’iriya mpanuka, ariko kubera gukorera hamwe n’ubushake bwinshi byatumye dutwara iki gikombe n’ubwo gutsinda abo twari duhanganye bitari byoroshye".

Iyi mpanuka yabaye tariki ya 29 Ugushyingo 2016 ubwo Chapecoense yari yerekeje muri Colombia guhura na Atletico Nacional ku mukino wa nyuma wa Copa Sudamericana, 19 barimo abakinnyi na staff bahita bitaba Imana.

David K. Mugaragu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo