Champions League: Tombora ihuje Guardiola na Messi, Arsenal yongera gutombora ikigugu

Tombora y’amatsinda y’imikino ya champions League yo ku mugabane w’Uburayi irangiye ikipe ya Arsenal igiye mu itsinda rya Paris Saint Germais na ho FC Barcelona ya Messi ijya mu itsinda rimwe na Manchester City itozwa na Guardiola.

Arsenal igiye mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na Paris Saint Germais ikipe yo mu Bufaransa. Ikipe ya FC Barcelona kandi iri mu itsinda rya gatatu aho iri kumwe na Manchester City itozwa na Guardiola igiye kongera guhura na Messi umukinnyi batwaranye ibikombe akiri muri FC Barcelona.

Irindi tsinda ryahuje amakipe akomeye ni itsinda rya 6 ririmo Real Madrid ifite iki gikombe ikaba iri kumwe na Borussia Dortmund . Umukino uheruka guhuza aya makipe Dortmund yatsinze Real Madrid ibitego 4 kuri kimwe na ho uwo kwishyura Real Madrid itsinda iitego 2 ku busa.

Muri iyi tombora kandi umukinnyi Cristiano Ronaldo yahise atorerwa kuba umukinnyi witwaye neza ku mugabane w’Uburayi atsinze mugenzi we bakinana muri Real Madrid Galeth Bale ndetse na Antoine Griezman ukinira Atletico Madrid.



Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere kumugabane w’Uburayi ahigitse Bale na Griezman

Amatsinda yose n’amakipe ayagize.

GROUP A
Paris Saint-Germain
Arsenal
Basle
Ludogorets
GROUP B
Benfica
Napoli
Dynamo Kyiv
Besiktas
GROUP C
Barcelona
Manchester City
Borussia Monchengladbach
Celtic
GROUP D
Bayern Munich
Atletico Madrid
PSV Eindhoven
Rostov
GROUP E
CSKA Moscow
Bayer Leverkusen
Tottenham
Monaco
GROUP F
Real Madrid
Borussia Dortmund
Sporting Lisbon
Legia Warsaw
GROUP G
Leicester
Porto
Club Bruges
Copenhagen
GROUP H
Juventus
Sevilla
Lyon
Dinamo Zagreb

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo