Cedric Hamis yemeye ibiganiro na Rayon Sports ahita anatangira imyitozo

7

Hamis Cedric yemeye ko ari kuganira na Rayon Sports ngo ayikinira ariko kandi yamaze no gutangira imyitozo muri iyi kipe yakoreyemo ibigwi mu myaka itatu ishize.

Mu myitozo Rayon Sports yakoze muri iki gitondo kuri uyu wa mbere Cedric yayigaragayemo yose. Uyu musore wahoze akinira Rayon Sports mu myaka 3 ishize byavuzwe ko azakinira Rayon Sports kuko yarangije amaszerano muri Chibuto FC ikipe yarasanzwe akinira.

Gakwaya Olivier umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko Cedric ari mu biruhuko ariko kandi ngo ni umukinnyi mwiza wabafasha igihe baba bamubonye.

Ati:”Ari mu biruhuko ariko yaje gukorera imyitozo mu ikipe yacu gusa ni umukinnyi mwiza nk’uko namwe mu bizi nibishoboka tuzaganira turebe ko yadukinira kuko ni umukinnyi dukeneye cyane cyane ko mu bizi ko dufite imikino ya confederation cup kandi ni umukinnyi dukeneye.”

Aboba Sibomana nawe wahoze akinira iyi kipe ariko akaza kuyivamo akajya muri Gor Mahia nawe ahwihwiswa ko ashobora kuyigarukamo . Gakwaya Olivier nawe avuga ko ari umukinnyi mwiza w’abafasha ariko ngo nta biganiro birabaho ngo agaruke.

Ati:”Ibya Abouba nabo ni nk’ibyo bya Cedric nyine nawe ni umukinnyi mwiza dukeneye ariko nyine bisaba kuganira nawe bikunze akaza byaba ari byiza niba iwabo bararangije shampiyona ariko nta biganiro biba byari byabaho.”

Hamis Cedric aganira na Rayon Sports nawe yavuze ko ari mu biruhuko ariko kandi ngo n’ibiganiro n’abayobozi birimo kuburyo ashobora gukinira iyi kipe.

Ati:”Naje hano mu biruhuko ariko nk’ibisanzwe ndaganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports amazeserano yange yararangiye muri Chibuto. Amakuru yo kujya muri Suede ni ibihuha… hhh ni ibisazwe Rayon Sports ni ikipe nziza ibiganiro byo ni ibisanzwe abayobozi ba Rayon Sports tuba turi kumwe tuzaganire ndebe ko nakongera kuyikinira.”

Cedric na Abouba baramutse bagarutse muri Rayon Sports bakwemererwa gukina shampiyona mu kwezi kwa mbere isoko ryo kugura rifunguye. Gusa ariko bayifasha mu mikino ya confederation iteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Kuri uyu wa kabiri Rayon Sports izakina umukino wa gishuti kwa Mironko n’ikipe yaho mu rwego rwo kwimenyereza ikibuga kibi izakiniraho na Sunrize.

Cedric yajkoreye imyitozo muri Rayon Sports


Aganira na Bakame umwe mu bakinnyi 2 basigaye muri Rayon Sports bakinanye nawe

Aha yiteguraga gutera ishoti mu izamu rya Bakame

Abafana bari baje kumureba ari benshi banamwishimiye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. Nikose muvandi ko numva urakaye niba are mu biruhuko ikidashoboka ni Iki? gusura ababyeyi ,kuhanira No Rayon byose birashoboka kandi birakwiye

  2. TUZAREKA RYARI KUBESHYA KOKO EJOBUNDI BAVUGAGA NGO YAJE GUSURA ABABYEYI BE NGO BABA MURWANDA !! MUVUGISHIJE UKURI BYABATWARIKI KO IKINYOMA KIRATINDA ARIKO NTIGIHERA. UMUCO MUBI GUSA MUZI YUKO UWATANGIYE KUBESHYA MBERE NA MBERE NI SHITANI. UBESHYA ABA AKORA IBYA SHITANI.

Tanga Igitekerezo