Kwamamaza

Imikino

Cassa Mbungo nawe ari wowe wamusezerera ikipe ari iyawe - Afande Dodo

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Cassa Mbungo nawe ari wowe wamusezerera ikipe ari iyawe - Afande Dodo

Twahirwa Dodo asuhuzanya n’umutoza Seninga

Ubuyobozi bwa Police FC bwashimangiye ko icyo bazaniye umutoza Innocent Seninga ari ugutwara igikombe cy’umwaka utaha kandi ko birukanye Cassa kuko yari umwarimu udashobora kwigisha abakinnyi babo ngo batsinde bityo ngo ikaba ariyo mpamvu bazanye Seninga.

Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2016, ni bwo ikipe ya Police FC yerekanye abakinnyi bayo bashya ndetse inerekana abatoza bashya bahawe akazi ko gutoza iyi kipe.

Aba batoza bayobowe na Seninga Innocent nk’umutoza mukuru uje asimbura Cassa Mbungo Andrew wayitozaga umwaka ushize wirukanywe kubera umusaruro muke.

Twahirwa Dodo umuyobozi wa Police FC avuga ko na bo batazi icyo ikipe yaziraga kuko yari ifite ibyangombwa byose bisabwa ngo batsinde, ariko bakabona ikipe ikomeza gusubira inyuma buri munsi, ibi ngo byatumye babona ko bishoboka ko Cassa ari umwarimu mubi bityo baramwirukana.

Twahirwa Dodo abisobanura yagize ati:” Eee Cassa kumusezerera nawe birumvikana kuko iyi kipe yari ifite ibintu byinshi nawe ari wowe wamusezerera ikipe ari iyawe. Mu byukuri ufite umwarimu mubi n’abanyeshuri ntabwo bafata neza, ntabwo batsinda, ariko ufite abarimu beza byanze bikunze abana baratsinda. Rero ni yo mpamvu twahinduye dushaka undi mwarimu turebe ko yakwigisha aba bana bagatsinda”


Bamwe mu bakinnyi bashya Police FC yerekanye

Twahirwa avuga ko umutoza Seninga wamusimbuye bamuhaye inshingano zo gutwara igikombe

Agira ati:”Intego ye ya mbere ni ugutsinda, icya kabiri ni ukuzana iki gikombe cy’uyu mwaka ikindi cya gatatu ni ugushiyra ikinyabupfura mu bakinnyi bacu, kubashyiramo umurava wo gutsinda.”

Cassa Mbungo ni we mutoza wenyine wahaye igikombe ikipe ya Police FC mu bikombe bibiri bihoraho bikinirwa mu Rwanda. Mu mwaka wa 2015 Cassa yatwaranye na Police FC igikombe cy’Amahoro batsinze ikipe ya Rayon Sports igitego 1-0.

Abakinnyi bashya berekanywe muri Police FC barimo Ndayishimiye Celestin wakiniraga Mukura VS, Antoine Dominique Ndayishimiye, wari rutahizamu w’ikipe ya Gicumbi FC, Miraf Nizeyimana wari kapiteni wa Etincelles FC n’umuzamu uzwi nka Barthez wakiniraga Etincelles.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza