Kigali: Bamwe batangiye gufata Car free day nk’umunsi mukuru ukomeye

1

Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne (wambaye umupira w’ubururu) n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza (wambaye ingofero y’umukara) bari mu bitabiriye car free day

Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Nyakanga 2016 abatuye mu mujyi wa Kigali bongeye guhurira mu gikorwa cya siporo ya bose (Car free day), aho abakitabiriye bemeza ko siporo ari umuti kandi guhurira hamwe ari benshi babibona nk’ibirori bidasanzwe.

Byari ku nshuro ya kabiri iki gikorwa kibaye kuko cyatangijwe bwa mbere tariki ya 29 Gicurasi uyu mwaka. Muri iyi siporo abaturage bahurira kuri sitade I Remera abandi bagaturuka mu mujyi rwagati bakaza bose bagahurira ku kimihurura kuri RRA ari naho bakorera siporo hamwe.

Muri iki gikorwa kandi habaho no gupima zimwe mu ndwara zitandura ziterwa no kudakora imyitozo ngora mubiri.

Abaturage bitabira iyi siporo bemeza ko iki ari igikorwa cyiza gifasha imibiri yabo kandi bagakangurira abatakitabira kukitabira mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa no kudakora siporo.

Niyigena Regis umwe mu bitabiriye iyi siporo, yabwiye Makuruki.rw ko kuza muri iyi sipori ari ibintu bimushimisha we akaba abibona nk’umunsi mukuru kandi ko siporo ari umuti. Yakanguriye abantu kwibabira siporo kuko ari nziza mu mubiri w’umuntu.

Yagize ati:” Birashimishije, turishimye urabona ko abantu b’ingeri nyinshi babyitabiriye mbese urabona ko ni umunsi mukuru, siporo ni umuti biranejeje.”

Martin Sibomana umuvugizi w’umujyi wa Kigali, kuri uyu munsi wa kabiri wa siporo kuri bose yongeye gushimangira ko iki gikorwa kigamije gukangurira abantu kugira umuco wo gukora siporo bakanamenya akamaro kayo

Agira ati:”Urebye ni igikorwa cy’ubukangurambaga dukangurira abantu bose gukora siporo turashaka ko siporo iba umuco, ntabwo dushaka ko ikorwa kuko twahamagariye abantu kuyikora, turagira ngo ijye mu mitwe y’abantu umuntu amenye ko agomba gukora siporo cyane cyane ko idukemurira ibibazo byinshi by’ubuzima.”

Maritin avuga ko kwigisha ari uguhozaho kandi ko abaza bazajya abatanga ubuhamya ku bandi nabo bakaza muri iki gikorwa.

Iyi siporo ikorwa umuhanda uva mu mujyi ukagera kuri sitade I Remera wafunzwe ugakoreshwa n’abanyamaguru gusa ndetse n’abanyamagare.

Iki gikorwa kiswe Car free day ni igikorwa cyatangijwe n’umujyi wa Kigali kikazajya kiba mu mpera za buri kwezi.


Bakora siporo biruka n’amaguru


Hari n’ababa bagenda n’amagare


Nyuma yo kwiruka abitabiriye siporo rusange bakora imyitozo ngorora mubiri


Mu gihe cy’iki gikorwa imihanda iba yafunzwe igenewe abanyamaguru n’amagare gusa

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Nishimiye ko abanyarwanda bamaze kumenya ko sport arisoko yubizima nditangaho urungera kuva fite 12 nangendaga km 28 jya kwishuri Ubu Maze ukwezi abaganga bambujije kwiruka km 18buri cyumweru ariko zingenda nihuta icyo shatse kubabwira nuko i ndarwara zibicurane nizindi zibishamicyiraho ntushobora kuko zifata umubiri unaniwe kandi sport utuma utekereza neza ntukunda izoga mukomreze mukangurire abandi thx

Tanga Igitekerezo