Kwamamaza

Imikino

Car free day yatangiye gushinga imizi muri Kigali ibihembo bitangira kuza

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Car free day yatangiye gushinga imizi muri Kigali ibihembo bitangira kuza

Kuri iki cyumweru tariki ya 11/9/2016 igikorwa cya siporo ya bose(car free day)gitegurwa n’umujyi wa Kigali cyabaye ku nshuro ya 4, inshuro yagaragaje ko iki gikorwa kimaze gushinga imizi.

Iyi siporo ihuza abaturage b’umujyi wa Kigali nk’ibisanzwe no kuri iyi nshuro bamwe baturutse mu mujyi rwagati abandi baturuka kuri sitade Amahoro I Remera bahurira ku kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro(RRA).

Iyo bageze kuri iki kigo bose batangira gukora imyitozo ngororamubiri bari kumwe n’abatoza.

Hatanzwe n’inyigisho ku bugororamubiri

Abitabiriye iyi siporo basobanuriwe ibyiza byo gukora imyitozo ngororamubiri ndetse n’ubwoko bw’imyitozo bakwiye gukora ijyanye n’imbaraga zabo. Kuri iyi nshuro kandi bamwe mu bitabiriye iyi siporo bagaragaje ubushake cyane bahembewe ko bitwaye neza.


Aba babyeyi bombi bahembewe umurava bagaragaje.

Iki ni igikorwa cyateguwe n’umujyi wa Kigali kiba ngaruka kwezi. Kigamije kubungabunga ubuzima bw’abawutuye birinda indwara ziterwa no kudakora imyitozo ngororamubiri. Muri iki gikorwa kandi uretse siporo abitabiriye banapimwa indwara zitandura buri wese akerekwa uko ubuzima bwe buhagaze akanahabwa inama z’uko yakwitwara.




Muri iyi siporo bamwe bagenda n’amaguru abandi amagare

Abakuze n’abato bose baragendana


Umuyobozi w’umujyi Mukaruliza


Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu nawe yitabiriye iyi siporo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge nawe akora imyitozo


Abakuze n’abakiri bato bose bitabira iyi siporo



Abantu bari benshi cyane

Nk’ibisanzwe muri iki gikorwa hapimwa indwara zitandura

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza