Kwamamaza

Imikino

Car free day ku nshuro ya gatanu yerekanye ko siporo imaze kuba umuco (Amafoto)

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Car free day ku nshuro ya gatanu yerekanye ko siporo imaze kuba umuco (Amafoto)

Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Ukwakira 2016, mu mujyi wa Kigali hakomeje gahunda ya siporo rusange ngarukakwezi izwi nka car free day yabaye ku nshuro ya gatanu, kuri iyi nshuro ubwiyongere bwagaragaje ko siporo imaze kuba nk’umuco mu batuye umujyi wa Kigali.

Nk’ibisanzwe abantu bahagurukiye mu mujyi abandi bahagurukira i Remera kuri sitade bahurira Kimihurura mu mbuga y’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro aho bakoreye hamwe imyitozo ngorora mubiri.

Uretse imyitozo ariko kandi aha Kimihurura hanabera igikorwa cyo gupimwa indwara zitandura ku buntu kuri uyu munsi wa siporo rusange.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali buvuga ko bukurikije imibare bufite bigaragaza ko iki gikorwa kigenda kitabirwa uko iminsi igenda yicuma.

Busabizwa Parfait, umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko iki gikorwa kiri kurushaho kwitabirwa uko iminsi yicuma.

Abitabiriye iyi siporo baganiriye na MAKURUKI bose bahurizaku kuba iki gikorwa kibashimisha ariko banasaba abataratangira kukitabira kugerageza bakaza kuko ari ingirakamaro.

Gusa ariko banasaba ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali gukora ubukangurambaga bifashihije inzego z’ibanze kugirango abaturage bose bamenye akamaro k’iyi siporo.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangije iki gikorwa mu rwego rwo gushishikariza abaturage bawutuye kugira akamenyero ko gukora imyitozo ngororamubiri kandi bakabigira umuco ndetse bakanashishikarira kwipimisha indwara ziterwa no kudakora siporo bakamenya uko imibiri yabo ihagaze.

Dore uko byari byifashe mu mafoto







Ibinyabiziga biba byagaritswe mu muhanda Remera- mu mujyi ugendwamo n’abakora siporo n’amaguru ndetse n’amagare.



Aha bipimishaga ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.



Abandi baba bakora imyitozo ngorora mubiri



Mayor w’umujyi Mukaruriza Monique na Visi Mayor Busabizwa Parfait bakora imyitozo



Abakuze nabo ntibatangwa muri iyi siporo

Abakiri bato nabo ni uko

Imyitozo ikorwa n’abantu bingeri zose

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza