Kwamamaza

Imikino

Car free day yakomeje ku nshuro ya gatatu ( Amafoto)

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Car free day yakomeje ku nshuro ya  gatatu ( Amafoto)

Kuri iki cyumweru tariki 14 Kanama 2016, abaturiye Kigali bongeye kubyukira muri sport rusange ku nshuro ya gatatu, igikorwa cyatangijwe n’umujyi wa Kigali kigamije gukangurira abantu kugira umuco wo gukora siporo kugira ngo bakomeze kwirinda indwara ziterwa no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Iki gikorwa ni ngaruka kwezi kiba umuhanda uva mu mujyi ukagera Kimironko ufunze nta modoka cyangwa moto zicamo, ukaba ukoreshwa n’abanyamaguru gusa n’amagare gusa.

Abatuye umujyi wa Kigali babyuka bakora siporo bamwe bakava mu mujyi (Car free zone) biruka, abandi bakava kuri sitade I Remera bagahurira Kimihurura ku kigo cy’imisoro n’amahoro bagafatanya kugorora umubiri.

Uretse gukora imyitozo ngororamubiri ariko Kimihurura hanabera n’igikorwa cyo gupima indwara zitandura ziterwa no kudakora imyitozo ngororamubiri, indwara zipimwa ku buntu.

Iki gikorwa cyatangiye mu kwezi kwa gatandatu, kikaba uyu munsi cyabaye ku nshuro ya gatatu.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukomeza kwemeza ko intego y’iki gikorwa ari uko abatuye uyu mujyi bazagira umuco wo gukora siporo batarindiye kubikangurirwa.


Bamwe bava mu mujyi abandi kuri Sitade Amahoro i Remera bagahurira Kimihurura


Abantu b’ingeri zose baba bitabiriye iyi siporo


Bamwe bakoresha amagare abandi biruka n’amaguru


Biba ari ibyishimo Kimihurura mu myitozo ngororamubiri


Nk’ibisanzwe n’uyu munsi abantu bapimwe indwara zitandura

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza