Car Free Day: Muri siporo rusange hatangiye kuzamo n’ibihembo

1

Kuri iki cyumweru hongeye kuba siporo rusange itegurwa n’umujyi wa Kigali izwi nka ’car free day’ yongeye kugaragaza ubwitabire ku bwinshi ndetse ababishoboye banitabiriye amarushanwa begukana ibihembo.

Nk’ibisanzwe abitabiriye siporo bahagurukiye i Remera kuri Sitade berekeza Kimihurura ku kigo cy’imisoro n’amahooro(RRA) aho bahuriye n’abandi bahagurukiye mu mujyi ku biro by’umujyi wa Kigali.

Iyo bageze kuri RRA bahahurira n’umutoza akabafasha gukora imyitozo ngorora mu biri, nyuma y’iyi myitozo uyu munsi abaje kugorora imibiri bahawe ikiganiro kivuga ku ndwara ya Cancer.

Abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC) bababwiye ububi bw’iyi ndwara ndetse n’uko yandura ariko kandi babwirwa ko gukora siporo ari kimwe mu buryo bwo kwirira Cancer nk’imwe mu ndwara zica abantu benshi ku Isi muri iyi minsi.

Nyuma ya siporo y’uyu munsi kandi habaye n’amarushanwa yo kwiruka yateguwe na Tigo. Abiruka bavaga i Remera bakagera mu mujyi kuri rompuwe (rond point) bakagaruka Kimihurura kuri RRA aba mbere bahabwa ibihembo.

Abayitabiriye iyi siporo kandi bongeye gupimwa k’ubushake indwara zirimo izitandura cyane cyane cancer bagaragarizwa uko ubuzima bwabo buhagaze ku buntu.



Kuri uyu munsi imihanda iba yahariwe abanyamaguru n’abanyamagare bakora siporo


Bose bahurira kuri RRA bakagorora imibiri bafashijwe n’umutoza


Abipimisha bashaka kureba uko ubuzima buhagaze na bo bahabwa umwanya




Abatsinze muri aya marushanwa bahawe ibihembo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Leta nikangurire abanya Rwanda gukora siporo kuko nisoko yubuzima bwiza urwanda rudafite abanyarwanda bazira umuze ntabwo rwakomeza gutera imbere cyera ntabwo narinziko abanyarwanda bafite umubyibuho ukabije none sigaye mbona tubyibushye kurusha abo mukarere ahubwo abakora siporo bazajye babaha ama karite aho angiye gusaba akazi bayimubaze Inama niyo

Tanga Igitekerezo