Camara na Mugheni bagarutse mu myitozo, Rayon ngo igiye gukora amateka yihariye

2

Rutahizamu wa Rayon Sports Moussa Camara na Mugheni Fabrice bagarutse mu myitozo bitegura umukino wa AS Kigali mu gihe myugariro Rwigema Yves we yafashwe n’uburwayi ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Kuri uyu wa gatanu ni bwo Rayon Sports yakoze umwitozo ubanziriza uwa nyuma bitegura umukino bafitanye na AS Kigali ku cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2016.

Iyi myitozo yagaragayemo bamwe mu bakinnyi bari bamaze iminsi baravunitse barimo Rutahizamu Camara utaratangiranye n’abandi shampiyona ndetse na Mugheni Fabrice wavunikiye mu mukino batsinze Police FC bafungura shampiyona.

Nshimiyimana Maurice, umutoza wungirije wa Rayon Sports yavuze ko imyitozo imeze neza kandi ko biteguye umukino wo ku cyumweru. Yavuze ko uretse Muhire Kevin utarakira neza, abandi ngo batangiye koroherwa .

Ati:”Umukinnyi utaragaruka mu kibuga neza ni Kevin na Fabrice kuko amaze iminsi arwaye Camara na we ni uko ariko ba Thierry bo nta kibazo.”



Camara na Mugheni bakoze imyitozo

Rwigema Yves we ngo yafashwe n’uburwayi butunguranye ajyanwa kwa muganga:”Yves yagize ikibazo cyo kurwara mu ijoro agira umuriro mwinshi muganga yamujyanye kwa muganga mu gitondo ari buze kujya kureba ibizami bye uko bimeze ariko amakuru yaduhaga ntabwo ameze nabi cyane.”

AS Kigali ni imwe mu makipe akunda kugora ikipe ya Rayon Sports cyane kuko n’umwaka ushize muri shampiyona itigeze iyitsinda umukino ubanza n’uwo kwishyura. icyo gihe AS Kigali yatsinze Rayon Sports ibitego 2 kuri kimwe na ho uwo kwishyura banganya ubusa ku busa.

AS Kigali kandi yibukwa cyane n’abakunzi ba Rayon Sports ubwo mu mwaka wa 2014 yababuzaga igikombe umukino ukarangira banganyije bigaha amahirwe APR FC yo gutwara igikombe ariko kandi umukino ukaza no gukurikirwa n’imvururu zanaviriyemo bamwe mu bayobozi n’abafana ba Rayon Sports gufungwa no guhanwa.

Aya mateka yose ngo kuri Mourice ntacyo amabwiye ahubwo barashaka gukora ayabo. Ati:”Ngirango ayo mateka yo mu myaka yashize ayongayo ni ukuyasiga kuko ntabwo ugiye gukina umukino ukagendera ku mateka Wabasha gukina, ndumva rero turabera ku mateka yakozwe n’abandi ahubwo twebwe tugomba gukora amateka yacu.”


Abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo yo kuri uyu wa gatanu bitegura AS Kigali

Umukino wa Rayon Sports na AS Kigali uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2016.

Mu mikino yo kwitegura shampiyona na bwo Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego bibiri ku busa ari na wo mukino uheruka kubahuza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo