Caleb ni umukinnyi mwiza azi gucenga no gushota: Bigiramana Issa

Rutahizamu wa APR FC Bigirimana Issa yatangaje ko umukinnyi Rayon Sports yaguze Bimenyimana Bofls Caleb ari umukinnyi mwiza uzi gucenga ndetse no gutera amashoti.

Bigirimana wakuriye I Burundi yagaragaje ibyo azi kuri Bimenyimana Bofils Caleba avuga ko bakinannye mu makipr y’abakiri bato.

Abajijwe uko amuzi yabwiye radio flash ati :”Caleb ni umukinnyi myiza kabisa azi gucenga afite imbaraga azabikora kandi ni umwana uzi gushota”

Bigirimana avuga ko yakinannye na Bigirimana Bofls mu makipe yabakiri bato (cadet)ariko akamusigamo kuko we yarakiri umwana mutoya.

Bigirimana kandi yabwiye iyi radio ko ubu agitegereje ibyangombwa bizava muri FIFA bimuha uburenganzira bwo gukinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Bigirimana yakiniye ikipe y’abakiri bato mu Burundi ari nayo nzitizi afite yo gukinira Amavubi gusa ngo yizeye ko FIFA izamwemerera kuko ubu FERWAFA yamaze kwandika ibisaba.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo