CONFEDERATION CUP: 11 babanzamo ku ruhande rwa RAYON SPORTS mu mukino uyihuza na Rivers United

5

Mu mukino uhuza ikipe ya Rayon Sports na Rivers United ubera mu gihugu cya Nigeria mu marushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, umutoza Masudi Djouma yamaze gushyira hanze 11 babanzamo ku ruhande rw’ikipe ye ya Rayon Sports fc aho yahisemo gukoresha ba rutahizamu benshi kugira ngo abashe no kuba yashaka igitego cyo hanze.

Urutonde rwa Rayon Sports

Umuzamu: Ndayishimiye Eric Bakame (C)

Abakina inyuma: Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Dominique Savio Nshuti

Abakina hagati: Niyonzima Seif, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot

Abakina imbere: Nova Bayama, Djabel Manishimwe, Moussa Camara.

Uyu mukino ubanza urabera muri Leta ya Rivers aho ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ibiri, ukba uteganyijwe ku isaha ya saa kumi n’imwe ku isaha y’i Kigali.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. ARIKO IMANAMUYIBONA MUTE IMANA IKUNDA ABANTU BOSE NONE MUSHAKA YUKO IKUNDA GIKUNDIRO MAZE IKANGA AYANDI MAKIPE ???? VUGA UTI : BAKINE NEZA BATSINDE. IMANA NTIROBANURA !!!

  2. ikipe ni iyi gusa tugiye gusenga nyagasani kugirango byibuze urwanda tujye twibuka ko twageze kure tuhagejejw na gikundir

Tanga Igitekerezo