Kwamamaza

Imikino

CL: Ibitego 5 bya Cristiano yanyagiye Bayern bifashije Real Madrid kugera muri 1/2

Yanditswe

kuya

na

Editor
CL: Ibitego 5 bya Cristiano yanyagiye Bayern bifashije Real Madrid kugera muri 1/2

Real Madrid isezereye ikipe ya Bayern Munich muri Champions League ku giteranyo cy’ibitego 6-3, harimo 5 bya Cristiano Ronaldo ihita igera muri 1/2 cy’iri rushanwa. Atletico nayo isezerera Leicester City ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Umukino wo kwishyura wa 1/4 cya Champions League wahuzaga Real Madrid na Bayern Munich urangiye ari 4 bya Real kuri 2 bya Bayern.

Bayern niyo yafunguye amazamu ku munota wa 53 kuri penaliti yatewe na Lewandowisk ku ikosa ryari rikorewe Roben.

Iki gitego cyaje kwishyirwa na Cristiano ku munota wa 76, nyuma y’iminota 2 Ramos yahise yitsinda igitego biba bibaye 2-1.

Umukino ubanza Real Madrid yari yatsinze Bayern 2-1, bivuze ko byahise biba 3-3. Umukino waje kurangira ntazindi mpinduka zibaye biba ngombwa ko bitabaza iminota yinyongera.

Ku munota wa 94 Cristiano yahise atsinda igitego ndetse no ku munota w’110 yongeramo ikindi gitego biba bibaye 3-2 muri uyu mukino, Asensio yaje gushyiramo agashinguracumu umukino urangira ari 4-2.

Umukino ubanza Real Madrid yari yayitsinze 2-1, bivuze ko Real Madrid yakomeje ku giteranyo k’ibitego 6-3 harimo 5 bya Raonaldo wahise unuzuza ibitego 100 muri Champions League.

Undi mukino wabaye ikipe ya Leicester Cityyanganyije na Atletico Madrid 1-1, Leicester ihita isezererwa kuko yari yatsinzwe 1-0 mu mukino ubanza.Hakaba hategerejwe kumenya amakipe 2 azasanga Real Madrid na Atletico Madrid muri 1/2. Ni imikino izaba ejo Barcelona yakiriye Juventus naho Monaco yakire Borussia Dortmund.

IBITEKEREZO

  • ndasabayo david philemon Yanditse:

    turabashimira kumakuru mutugezaho ikindi nuko njye nifuza ko Real yakwegukana igikombe murakoze

  • ndasabayo david philemon Yanditse:

    turabashimira kumakuru mutugezaho ikindi nuko njye nifuza ko Real yakwegukana igikombe murakoze

  • Hakizimana francois Yanditse:

    Real Madrid irakomeje kandi ikomeje yarabikoreye gusa mukeba avuyemo kdi ywageze kuri Final kuko ahakomeye yahavuye ibindi muzabibona cl7azabikora

  • Hakizimana francois Yanditse:

    Real Madrid irakomeje kandi ikomeje yarabikoreye gusa mukeba avuyemo kdi ywageze kuri Final kuko ahakomeye yahavuye ibindi muzabibona cl7azabikora

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza