CECAFA: U Rwanda rwabonye itsinda ruzakiniramo n’amakipe bari kumwe

Ikipe y’u Rwanda y’igihugu y’abagore yamaze kubona itsinda izakinamo mu mikino ya CECAFA aho iri kumwe n’amakipe nka Tanzaniya ndetse na Ethiopie.

Iyi mikino iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa cyenda, ikazabera muri Uganda kuva tariki ya 11 kugeza 20. Tombola yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 29/8 2016 yashyize u Rwanda mu itsinda rya kabiri.

U Rwanda ruri kumwe na Tanzaniya ndetse na Ethiopie muri iri tsinda, mugihe itsinda rya Mbere ririmo amakipe nka Uganda, Burundi, Kenya na Zanzibar.

Amatsinda yose uko ari 2

Groups A
Uganda,
Kenya,
Burundi,
Zanzibar

Group B:

Ethiopia,
Tanzania,
Rwanda

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo