Byaba bibabaje twumvise ngo hari umutoza urara mu marimbi-MINISPOC

Bwa mbere mu Rwanda hatanzwe impamyabumenyi yo gutoza (License A) itangwa na CAF yahawe bamwe mu batoza basanzwe bakora ako kazi mu Rwanda.Abatoza bazihawe bose basabwe guca amarozi mu mupira w’u Rwanda.

Umutoza wa Bugesera FC Mashami Vincent niwe warushije bagenzi be afata umwanya wa mbere.

Iyi license A ni ubwa mbere itanzwe mu Rwanda. Aba bazihawe batangiye kuzikorera mu mwaka wa 2012 mu gihe muri Afurika yatangiye gukorerwa mu mwaka wa 2009.

Abatoza 12 bayitsindiye bayobowe na Mashami Vincent utoza Bugesera FC wabaye uwa mbere, Kasa Mbugo Andrew wabaye uwa kabiri naho Habimana Sosthene utoza Musanze FC aba uwa gatatu.

Nshimiyimana Eric yabaye uwa kane naho abatoza babiri ba Police FC Seninga Innocent na Justin umwungirije baba aba gatanu.Okoko Godefdoid utoza Gicumbi, Rwasamanzi Yves utoza APR FC, Kayiranga Baptiste na Bizimana Abdul Bekeni nibo banganyije amanota bakurikiraho, nyuma haza Bizimungu Ally na Mbarushimana Abdul.

Abatoza 5 batsindiwe ku cyiciro cya nyuma Gatera Alphonse, Gatera Mousaa, Hitimana Thierry, Ruremesha Emmanuel na Sogonya Hamis Kinshi.

Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle yabwiye aba batoza ko bagiye gufasha FERWAFA kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda .

Ati:”Kugirango mubone izi license byatwaye imbaraga nyinshi ariko natwe ntabwo tuzabareka muruhuka igihe mufite ikiruhuko muzajya mumanuka mudufashe gutegura abana.”

Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa siporo muri Minisiteri y’umuco na siporo na we yabwiye aba batoza ko ari intabwa umupira w’amaguru uteye .

Ati:”Ntabwo twarota kuzatera imbere muri siporo tudafite abahanga …. turacyari inyuma muri byinshi ariko reka mvuge ku batoza ko ari intambwe duteye. Mu Kinyarwanda baravuga ngo ntawe urata inkongoro arata uwo yareze, urugendo rwanyu ubu ruratangiye. Mwajyaga mutoza mufite license B ubu abantu bose bagiye kubategerezaho impinduka.”


Bugingo na De Gaulle batanga inama ku batoza

Bugingo kandi yabwiye aba batoza ko aribo bagomba guca amarozi mu mupira w’u Rwanda dore ko mu minsi ishize u Rwanda rwumvikanye mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko umupira warwo ukoresha amarozi bagendeye ku byabaye ku mukino wahuje Mukura na Rayon Sports.

Ati:”Kugirango amarozi acike muzabigiramo uruhare. Byaba bibabaje umwe muri mwe tumwumvise ngo yaraye mu marimbi , ngo yazanye udupfunyika mu kibuga n’ibindi.”

Kasa Mbungo umwe mu matoza babonye izi mpamyabumenyi akaba yanaje ku mwanya wa kabiri yabwiye ubuyobozi bwa siporo mu Rwanda ko kimwe mu bibazo bafite ari ukudakorera hamwe no kudashyigikirana.

Yasabye ko habaho gukorera hamwe kugirango umupira w’u Rwanda ubashe gutera imbere ndetse n’izi mpamyabumenyi babonye zizabashe gufasha abakiri bato kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru.

Aba batoza babonye impamyabumenyi batangira mu mwaka wa 2012 bari abatoza 29, bamwe baratsindwa ndetse hari n’abitabye Imana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo