Bwa mbere, ikipe ya APR FC yavuze ku kibazo cya Imanishimwe irwanira na Rayon Sports

5

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwagaragaje ko uburyo bakoresheje bagura umukinnyi Imanishimwe Emmanuel bukurikije amategeko kuko impande zose zagombaga kubaha uyu mukinnyi bazinyuzemo.

Uyu musore wari usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports, mu minsi ishize yateje impaka hagati y’amakipe yombi y’amakeba.

Icyo gihe, ikipe ya Rayon Sports yavuze ko yamaze kumwongerera amasezerano ariko nyuma y’amasaha make ibivuze APR FC na yo ihita ivuga ko yamuguze.

Ibi byateje impaka ndetse binatuma ikipe ya Rayon Sports ijyana ikirego muri FERWAFA ivuga ko APR FC yabatwariye umukinnyi itamubasabye.

Nyuma y’igihe APR FC itavuga kuri iki kibazo ubu yeruye ivuga ko uyu mukinnyi bamuguze mu buryo bukurikije amategeko.

Kalisa Adolphe Camarade umunyamabanga wa APR FC yabisobanuye agira ati: ”Hari uburyo bwo kubaha abantu, iyo wifuza umukinnyi urabanza ukamenya uti umukinnyi akinira nde, yamutijwe aturukahe, ukabanza ukamenya ibintu uko bimeze kandi ni byo twakoze. Ukareba amasezerano afitanye n’iyo kipe arimo n’ayo afitanye n’ikipe yaturutsemo atarajya muri iyi ngiyo.”

Camarade yakomeje agira ati:”Tumaze kureba ibyo byose uko byari bimeze twasanze Imanishimwe Emmanuel yari yaratijwe muri Rayon Sports, dusanga ku itariki 16 z’ukwa karindwi amasezerano yari afitanye na Rayon Sports yararangiye, tuvugana n’ikipe yagombaga kuba yasubijwemo ariyo Aspor batubwira ko biteguye kudutiza umukinnyi, umukinnyi twari twaramaze kuvugana na we tumubwira ko tumwifuza atubwira ko yiteguye kudukinira ahasigaye izo mpande zose navuze dukorana amasezerano, ndumva njyewe twarakurikije inzira zemeza ko Imanishimwe Emmanuel ari umukinnyi wa APR FC.”


Camarade yasobanuye ko APR FC yaguze Imanishimwe mu buryo bwemewe.

Camarade kandi avuga ko ibya sheke Rayon Sports ivuga ko yahaye Imanishimwe bidafite agaciro kuko uyu musore atayabikuje. Ati: ”Ibyo ni ibintu byoroshye cyane, nabonye ari cheque urajyenda ukajya kuri banki ukareba niba hari amafaranga yavuye kuri konti ajya ku ya Imanishimwe [……] ukareba uti naka hari amafaranga yakuye ahangaha.”


Imanishimwe yari umukinnyi wa Rayon Sports


Ubu yamaze gutangira imyitozo muri APR FC

Kugeza ubu FERWAFA ni yo ihanzwe amaso ngo ikemure iki kibazo, hagati aho uyu mukinnyi we yamaze gutangira imyitozo muri APR FC.

Imanishimwe ariko si aba bakeba bamurwanira gusa kuko na AS Leopard yo muri Kenya na yo yakomeje kuvuga ko yayisinyiye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Ibya Rayon na APR ni ibanga nagende asange Djamal nabandi ubuse Faustin arihe? Djihad season yose yakoze iki? Azagaruka tutakimukeneye sabo gusa azabaze ba Bokota azigire ku mateka

Tanga Igitekerezo