Bwa mbere, CAF yashyizeho manda ntarengwa kuri Perezida wayo

Issa Hayatou uyobora CAF

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) bwa mbere mu mateka ryashyizeho manda ntarengwa ku muntu wese watsindiye kuyiyobora.

Mu nama rusange yateranye kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa CAF bwashyizeho manda y’imyaka ine, ishobora kongerwa izindi nshuro ebyiri.

Uyu mwanzuro ushoborea gukoma mu nkokora abifuzaga kuyobora iri shyirahamwe igihe kirekire nk’icyo Isaa Hayatou uyiyobora ubu amaze.

Hayatou umaze imyaka 28 uyobora CAF, ntabwo akumirwa n’iri tegeko rishya kuba yakongera kwiyamamaza.Ni ukuvuga ko atowe muri manda eshatu zose yakongera akayobora indi myaka 12.

Iri tegeko rizatangira gukurikizwa muri Werurwe umwaka utaha wa 2017 ari nabwo hateganyijwe amatora ya Perezida wa CAF.

Abagize komite njyanama ya CAF nabo bazajya barebwa n’iri tegeko.

CAF ishyizeho manda eshatu nyuma ya FIFA yazishyizeho muri Gashyantare uyu mwaka nk’imwe mu ngamba zo guhangana na ruswa yari imaze iminsi ivugwa muri urwo rwego.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo