Butera Andrew agiye kumara ibyumweru bitandatu adakina

Umukinnyi Butera Andrew ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi agiye kumara ibyumweru bitandatu hanze y’ikibuga kubera imvune yakuye mu mikino ibanza ya shampiyona ubwo APR FC yahuraga na Kiyovu Sports.

Butera yahagurutse i Kigali kuwa gatandatu talili ya 18 Gashyantare agiye muri Maroc kwivuza ivi rye ry’ibumoso ryagize ikibazo, none abaganga nyuma yo kumuvura bamuhaye ibyumweru bitandatu adakina.

Mu ijoro ryo kuwa mbere Taliki ya 20 Gashyantare, nibwo Butera Andrew yabazwe na muganga w’ikipe y’igihugu ya Maroc Dr. Abderrazak Hifti, ugiye no kumukurikirana kugeza taliki ya 7 Werurwe, mbere yo kugaruka i Kigali.

Uyu musore namara kugera i Kigali azatangira gukurikiranywa n’abaganga ba APR FC, ari nabwo azatangira imyitozo yoroheje mu gihe kiri hagati y’ibyumweru 4 na 6 kugira ngo imitsi yongere imenyere.

Butera Andrew yabwiye Makuruki.rw ko afite ikizere cyo kugaruka mu kibuga vuba kuko hari n’abandi bakinnyi bamubanjirije kuvurwa imvune nk;iyi kandi bagahita bagaruka mu kibuga bidatinze.

Abandi bakinnyi Butera avuga ko babagiwe ivi muri Maroc bagahita bongera gutangira gukina bidatinze barimo nka Twizerimana Onesme (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports Fc), Sebanani Emmanuel Crespo (As Kigali).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo